Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Nyabihu: PS wa MINEMA mu ruzinduko rwo gusura inkangu zishobora kwangiza ubuzima bw'abantu n'ibintu

Kuri uyu wa 21 Nyakanga 2026, Umuyobozi w'Akarere, MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe n'inzego z'umutekano, yakiriye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA), Bwana Ngoga Aristarque, mu ruzinduko rugamije gusura ahagaragara inkangu zishobora gushyira ubuzima bw'abaturage mu kaga.

 

Uru ruzinduko rwari rugamije gusuzuma ahantu hashobora kwibasirwa n'inkangu, kumenya ibizitera n'ingaruka zazo, no kurebera hamwe ingamba zo gukumira no kugabanya ingaruka zishobora guterwa n'imvura nyinshi iteganyijwe, ishobora guterwa n'ikintu cy'ikirere cya El Niño.

 

Abayobozi basuye ahantu hatandukanye hagaragara ibyago by'inkangu, baganira ku ngamba zo kurinda ubuzima bw'abaturage n'umutekano w'ibintu, banashimangira akamaro k'ubufatanye bw'inzego zose mu kwitegura no guhangana n'ingaruka z'ibiza mbere y'uko biba.