NYABIHU: TWAKIRIYE BAMWE MU BAGIZE URUGAGA RW’INARARIBONYE MU RWANDA
Itsinda rya bamwe mu bagize Urugaga rw’Inararibonye mu Rwanda riyobowe na Mme Agnès Kyijire ryasuye Akarere, aho ryaganiriye n’abayobozi n’abakozi b’inzego zitandukanye ku mitangire ya serivisi za Leta. Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe n’Abayobozi Bungirije bombi ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano, bakiriye iri tsinda bagirana ibiganiro n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abayobozi b’amashami n’abandi bakozi ku buryo bwo kunoza serivisi zihabwa abaturage.
Ibiganiro byibanze ku gukemura ibibazo bituma abaturage batabona serivisi ku gihe, kutubahiriza neza igihe giteganywa ku mitangire ya serivisi, imicungire y’abakozi, ndetse n’imyitwarire idahwitse ya bamwe mu bayobozi. Hanaganiriwe ku gukumira ruswa n’ibindi bikorwa biyishamikiyeho, no ku kamaro ko kwita ku bibazo by’abaturage no kubafasha mu buryo buboneye.
Ku munsi wa Kabiri, iri tsinda ryaganiriye n’abakozi b’Umurenge wa Bigogwe ku mbogamizi zitinza serivisi n’ingamba zo kuzitsinda. Ryanasuye ahakorerwa ibikorwa byo gutubura imbuto z’ibirayi mu nzu yabigenewe, hasuzumwa uruhare bifite mu kugeza ku bahinzi imbuto nziza ndetse n’ibikwiye gukorwa kugira ngo imbogamizi ziri muri ibyo bikorwa zikemuke.
Ku munsi wa Gatatu, itsinda ryasuye Ikigo Nderabuzima cya Bigogwe, aho ryaganiriye n’abakozi ku mitangire ya serivisi z’ubuzima, imbogamizi zihari n’ingamba zo kuzinoza. Uru ruzinduko,rw'iminsi itatu rwahereye kuwa 15 Nzeri 2026,rwibanze ku gushaka uburyo inzego zitandukanye zakongera imikorere, zikihutisha serivisi kandi zikazinoza, bityo abaturage bakabona serivisi ziboneye kandi ku gihe.
