Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

URIZINDUKO RW'UMUNYAMABANGA WA LETA MURI MINISITERI Y'IBIKORWA REMEZO-NYABIHU

Ku wa 6 Ukwakira 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette, ari kumwe n’abagize Komite Nyobozi n’Inama Njyanama y’Akarere, yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) akaba n’Imboni y’Akarere, Col. Claudien Bizimungu, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana Ntibitura Jean Bosco, ndetse n’inzego z’umutekano, mu nama nyunguranabitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo ya 2026/2027.

Iyi nama yibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo mu gihembwe cya mbere, hanaganirwa ku ngamba zo gukomeza guteza imbere Akarere no kugera ku iterambere rirambye. Hanarebwe ishusho rusange y’imishinga y’ibikorwa remezo, hagaragazwa ibyakozwe, ibikomeje gukorwa n’ibyihutirwa kugira ngo serivisi z’ibikorwa remezo n’ubwikorezi zikomeze kunozwa.

Nyuma y’inama, abayobozi basuye imishinga iri gushyirwa mu bikorwa mu Mirenge ya Shyira na Rugera. Muri Shyira, basuye ibikorwa byo gukumira no guhangana n’ingaruka z’inkangu ya Kazirankara, Akagari ka Kanyamitana, ndetse bareba ahazanyura Umushinga wa Nyabarongo II, bahereye ku Kiraro cya Rubagabaga. Mu Murenge wa Rugera, basuye Site ya Nyarutembe, ahari kubakwa amazu azacumbikira abaturage bazimurwa kubera uyu mushinga.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko, Col. Claudien Bizimungu, ari kumwe na Guverineri Ntibitura Jean Bosco, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette n’abandi bayobozi, basuye umuhanda Mukamira–Ngororero. Harebwe ibikorwa byo gukumira ibiza bishobora kwangiza ibikorwa remezo, hagamijwe kwihutisha ubwikorezi no gukomeza gutanga serivisi z’ibikorwa remezo mu buryo bunoze.

Uru ruzinduko rwashimangiye akamaro k’ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu gushyira mu bikorwa Imihigo no kwihutisha ibikorwa bigamije imibereho myiza n’iterambere rirambye ry’abaturage ba Nyabihu.