Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

RAMBURA: HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMWARIMU, HAHEMBWA INDASHYIKIRWA

Uyu munsi kuwa 12 Ukuboza 2025, mu mirenge yose y’Akarere hijihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu, umwe mu minsi ikomeye igenera icyubahiro abarimu ku ruhare rukomeye bagira mu iterambere ry’igihugu. Ku rwego rw’Akarere wijihirijwe mu Murenge wa Rambura.Ni umuhango witabiriwe na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza, Bwana SIMPENZWE Pascal, ari kumwe n’inzego zitandukanye zifite uburezi mu nshingano.

Mu birori byabereye muri uyu murenge, hahembwe abarimu bahize abandi mu nshingano zabo, hagamijwe gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi no gushishikariza abandi guharanira indangagaciro z’umwuga. Abitabiriye basabwe gukomeza kurangwa n’ubufatanye n’ubwitange, hubahirizwa amabwiriza ya Leta, cyane ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Uburezi ni umwuga usaba ubufatanye.”

Uhagarariye abarimu mu Murenge wa Rambura,UWINEZA Delphine, yashimangiye ko abarimu biyemeje gukomeza kuba umusemburo w’iterambere binyuze mu gutanga uburezi bufite ireme no kurushaho gukorera hamwe n’inzego zose zibafasha.

Mu bihembo byatanzwe,BARIGISHA Eustache wo ku mashuri abanza ya Mutaho niwe wazituriwe inka nk’ishimwe ryo kugaragaza ubwitange n’umusaruro mwiza mu kazi ke ka buri munsi. Ni igikorwa cyashimishije cyane abarezi n’abaturage, kigaragaza agaciro Leta n’inzego z’ibanze baha umwarimu nk’umusingi w’iterambere.

Abitabiriye bashimiye Leta y’u Rwanda ku bikorwa binyuranye biteza imbere imibereho myiza y’abarezi birimo Koperative Umwalimu SACCO, kuri ubu ifasha abarimu kwizigamira no kwiteza imbere binyuze mu nguzanyo zinyuranye,ndetse na buruse Leta igenera abarimu hagamijwe kongera ubumenyi n’ubunyamwuga mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’uburezi.

Ibirori byasojwe n’ubutumwa bwo kwifuriza abarimu n’abaturage bose iminsi mikuru myiza, no gukomeza gukorera hamwe hagamijwe kubaka ejo hazaza h’Igihugu gishingiye ku burezi bufite ireme.