RUBAYA: ISOKO RISHYA RY’IMBOGA N’IMBUTO RYITEZWEHO GUTEZA IMBERE UBUCURUZI
Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu Kagari ka Rubaya mu Murenge wa Mukamira. Iri soko rije kongera isuku n’imibereho myiza y’ibicuruzwa, riboneze uburyo bwo kubibika neza no korohereza abacuruzi gukora batabangamiwe n’imiterere y’ikirere.
Muri iki gikorwa cyari kiyobowe n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, Bwana HABANABAKIZE Jean Claude, yasabye abazakorera muri iri soko kuribungabunga no kuribyaza umusaruro, kugira ngo rizarusheho kubafasha mu iterambere ryabo. Yashimangiye ko imikoreshereze myiza yaryo izagira uruhare mu kuzamura ubucuruzi no guteza imbere abaturage muri rusange.
Umwe mu bacuruzi uzarikoreramo, utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko yishimiye iri soko kuko rije gukemura ibibazo bari bafite birimo kunyagirwa n’imvura, kubura aho babika ibicuruzwa ndetse no guhura n’izuba ryangiza umusaruro wabo. Yagaragaje ko iri soko rizafasha kongera umubare w’abacuruzi no guteza imbere imibereho yabo binyuze mu bucuruzi butekanye kandi bunoze.