Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

RUGERA:HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA BW’IMINSI 16 BWO KURWANYA NO GUKUMIRA IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINA

Kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu UWINGABIRE Jacqueline, ari kumwe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere n’abahagarariye inzego z’umutekano, bifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Gakoro, Umurenge wa Rugera, mu gutangiza ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ubu bukangurambaga buri ku nsanganyamatsiko igira iti: “Wiceceka, Rwanya icyaha cyo gusambanya abana”, bwateguwe ku bufatanye na Pro-Femmes/Twese Hamwe, yari ihagarariwe na Madamu Mukayiranga Anociatha.

Mu butumwa bwatanzwe binyuze mu mikino, indirimbo n’imbwirwaruhame, abaturage basobanuriwe ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uruhare rwa buri wese mu kurikumira no kurwanya umuco wo kuriceceka, cyane cyane ku byaha bikorerwa abana.

Abaturage kandi bakanguriwe kurushaho kwitabira gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho myiza y’imiryango, kubaka imiryango itekanye kandi irangwa n’ubwuzuzanye. Abafatanyabikorwa batandukanye bifatanyije n’ubuyobozi mu gutanga ubutumwa bushishikariza abaturage kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa no kurikumira.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere yasabye abitabiriye iki gikorwa kugira uruhare rufatika kandi rufite ireme mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Yashimangiye ko ubutumwa bwatanzwe muri ubu bukangurambaga budakwiye kugarukira ku munsi umwe, ahubwo bukwiye gushyirwa mu bikorwa buri munsi, mu ngo no mu muryango mugari.

Yibukije kandi buri wese ko kurwanya ihohoterwa ari inshingano rusange, asaba abaturage kudaceceka igihe babonye cyangwa bamenye amakuru y’ihohoterwa, ahubwo bakarimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo rikurikiranwe.