Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga wabereye mu Karere ka Nyabihu

None tariki ya 03 Ukuboza 2025, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, ibirori bikaba byabereye mu Karere ka Nyabihu bitangwa mu nsanganyamatsiko igira iti: “Dushyigikire Umuryango udaheza abantu bafite ubumuga duteze imbere imibereho myiza.” Ukaba witabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo:Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abantu bafite Ubumuga ,Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yarihagarariwe na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba,Imiryango yita ku bafite ubumuga, imiryango y’abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage bo mu Karere ka Nyabihu.

 

Uyu munsi waranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije kwimakaza ihame ryo kudasiga umuntu n’umwe inyuma, birimo gutanga inyunganirangingo, insimburangingo, ndetse n’ibihembo bitandukanye byahabwaga abafite ubumuga mu rwego rwo kubashyigikira no kubafasha kunoza imibereho yabo ya buri munsi.

Mu rwego rwo gushimangira ubwitabire n’ubusabane, abafite ubumuga bakinnye umukino wa BOCCIA hamwe n’abashyitsi, berekana ko siporo ari inzira y’ubumwe n’ubuzima bwiza. Hanatambukijwe imyiyereko y’indirimbo n’imbyino gakondo, ndetse haboneka n’ikinamico yagarukaga ku ruhare rw’ababyeyi mu kubungabunga no guteza imbere umuryango uha agaciro abantu bafite ubumuga, byerekana ko buri wese afite uruhare mu kubaka sosiyete idahutaza cyangwa ngo iheze.

Umushyitsi mukuru wari witabiriye ibi birori ni Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana NTIBITURA Jean Bosco, uhagarariye Intara y’Iburengerazub. Mu ijambo rye, yagarutse ku ruhare rw’inzego zose mu guteza imbere imibereho myiza y’abafite ubumuga, anizeza ubufatanye buhoraho mu kubashyigikira mu bikorwa byose bibafasha kwiteza imbere no kugira uruhare mu mibereho y’igihugu.