UBUHINZI BUGEZWEHO BWATUMYE UMUSARURO WIKUBA GATATU
Bamwe mu bahinzi babigize umwuga bo mu Karere ka Nyabihu bavuga ko gukurikiza ubuhinzi bugezweho byabafashije kongera umusaruro ku rugero rugaragara, aho bamwe bavuga ko wikubye inshuro eshatu ugereranyije n'igihe bahingaga mu buryo bwa gakondo.
Kabera Pierre Célestin, umuhinzi w'ibirayi utuye mu Murenge wa Bigogwe, Akagari ka Basumba, yavuze ko mbere yahingaga mu buryo bwa gakondo, agahinga ku buso buto kandi umusaruro akuramo ukaba wari muke.
Yasobanuye ko nyuma yo guhugurwa ku buhinzi bwa kinyamwuga no gukurikiza amabwiriza y'abajyanama mu buhinzi, umusaruro we wazamutse ku buryo bugaragara.
Yagize ati: “Aho natangiriye guhinga mu buryo bwa kinyamwuga nkakoresha ifumbire y'imborera, ifumbire mvaruganda, nkatera imiti yica udukoko kandi byose nkabikorera ku gihe, ubu aho nezaga toni imwe y'ibirayi, mpeza toni zirenga eshatu.”
Kabera avuga ko ubuhinzi bugezweho ari inkingi y'iterambere ry'abahinzi, asaba bagenzi be kubwitabira kugira ngo bongere umusaruro banazamure imibereho yabo.
Ati: “Ndashishikariza abahinzi muri rusange guhinga kijyambere kuko ari isoko y'iterambere rirambye.”
Nubwo bimeze bityo, yavuze ko hakiri imbogamizi zibangamiye abahinzi zirimo izamuka ry'ibiciro by'inyongeramusaruro, ifumbire n'imiti ikoreshwa mu buhinzi, ndetse n'igabanuka ry'ibiciro by'umusaruro ku isoko.
Asanga hakenewe ubufatanye bw'inzego zitandukanye kugira ngo ibyo bibazo bibonerwe ibisubizo, bityo ibikorwa by'ubuhinzi bikomeze gutanga umusaruro ushimishije.
Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere tw'u Rwanda dufite ubuhinzi nk'inkingi y'ubukungu, kakaba gahinga ibihingwa bitandukanye birimo ibihingwa ngengabukungu, ibihingwa ngandurarugo, imboga n'imbuto. Kuba abahinzi benshi barimo kwitabira ubuhinzi bwa kinyamwuga bikomeje gufatwa nk'intambwe ikomeye mu kongera umusaruro no guteza imbere ubukungu bw'ingo n'Igihugu muri rusange.