Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGOREGORE WIZIHIRIJWE MU MURENGE WA SHYIRA

Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa cyibanze ku gushimangira uruhare rw’umugore mu iterambere ry’umuryango n’igihugu.

Uyu muhango witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu,Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, hamwe n’Abadepite bagize Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) barimo Hon. MUZANA Alice, Hon. BAKUNDUKIZE Christine na Hon. MAZIMPAKA Jean Claude, bifatanyije n’inzego z’umutekano n’izindi nzego z’ubuyobozi.

Ibirori byabaye bigamije kuzirikana insanganyamatsiko igira iti “Umugore ni uw’agaciro”, aho ibiganiro byibanze ku kurebera hamwe ibibazo bikibangamira iterambere ry’abagore no gushaka ibisubizo byafasha guteza imbere imibereho yabo ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Mbere y’ibirori nyirizina, habanje gusurwa imurikabikorwa ry’abagore bageze ku bikorwa bibateza imbere, bagaragaza ibikomoka ku mirimo yabo n’imishinga yabafashije kwiteza imbere.

Mu gikorwa cyo gushyigikira abagore bitwaye neza mu bikorwa by’iterambere, abagore 15 bahawe igihembo rusange kingana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe abandi bahawe igishoro cy’inguzanyo idafite inyungu kigamije kubafasha gukomeza ibikorwa bibateza imbere.

Hanabaye igikorwa cy’ubufasha ku baturage batishoboye aho bahawe ibiribwa n’inka mu rwego rwo kubafasha kuzamura imibereho no guteza imbere ubukungu bw’imiryango yabo.

Itsinda ry’abakinnyi b’Ikinamico Urunana ryasusurukije abitabiriye ibirori rikoresheje ikinamico yagarutse ku butumwa bwo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore.

Ibirori byasojwe n’igikorwa cy’imyidagaduro n’ubusabane byahaye abitabiriye umwanya wo kurushaho gusabana no gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubufatanye mu muryango nyarwanda.