UMURENGE WA JENDA WATWAYE IGIKOMBE MU KWITABIRA IBIKORWA BY’UMUGANDA
Ku wa 24 Nyakanga 2026, mu Kagari ka Nyirakigugu, Umurenge wa Jenda, habereye Umuganda ngarukakwezi usoza ukwezi kwa Nyakanga, wari ugamije gutunganya umuhanda wa Jenda–Kinyanja.
Uyu Muganda witabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette, ari kumwe n'itsinda ry'abakozi b'Akarere, inzego z'umutekano ziyobowe na Colonel Nsengiyumva Alex, ukuriye Ingabo mu Turere twa Nyabihu, Rubavu na Ngororero, ndetse n'Umukozi ushinzwe Umuganda muri MINALOC, Kagenza Geoffrey.
Mu butumwa bwatanzwe nyuma y'Umuganda, abaturage basabwe gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by'iterambere no kubungabunga umutekano birinda ubujura, amakimbirane ashobora kuvamo ubwicanyi, inzoga z'inkorano n'ibiyobyabwenge, no gutanga amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha.
Umuyobozi w'Akarere kandi yibukije abaturage kwitegura Umunsi Mukuru w'Umuganura, kwirinda ibiribwa n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kurwanya icuruzwa ry'abantu no gukumira indwara z'amatungo zishobora kugira ingaruka ku buzima bw'abaturage.
Igikorwa cyasojwe Umuyobozi w'Akarere ashyikiriza Umurenge wa Jenda igikombe cy'ishimwe nyuma yo kuba uwa mbere mu bikorwa by'Umuganda mu mwaka w'imihigo wa 2025–2026. Yashimiye abaturage ubufatanye n'umuhate bakomeje kugaragaza mu bikorwa by'iterambere.