Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

UMUSARURO W’IBISHYIMBO WARIYONGEREYE MURI RUGERA

Umusaruro w’ibishyimbo muri Rugera wageze kuri toni 4.88 kuri hegitari, uvuye kuri toni 0.8–1.2, nyuma y’uko abahinzi bato bahawe imbuto z’indobanure, ifumbire, ubumenyi n’ubufasha bwo kubona isoko.

Abahinzi bato bo mu Murenge wa Rugera, mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko ubuhinzi bw’ibishyimbo birebire bwatangiye kubafasha kuzamura imibereho yabo, bitewe n’ubufasha bahawe mu rwego rwo kongera umusaruro no kuwugeza ku isoko.

Mbere y’umushinga,Good People ufatanya n’Akarere, uhagera,umusaruro w’ibishyimbo kuri hegitari wari hagati ya toni 0.8 na 1.2. Ubu, abahinzi bakorana n’uyu mushinga bavuga ko umusaruro wageze hagati ya toni 2.38 na 4.88 kuri hegitari, bitewe n’ubwoko bw’ibishyimbo bahinga.

Abahinzi bigishijwe gutegura neza ubutaka, gukoresha imbuto z’indobanure n’ifumbire, ndetse no kurwanya indwara n’ibyonnyi byangiza ibihingwa.

Umushinga watangijwe ugamije gufasha abagore 80, ariko nyuma waguwe ugera ku bagenerwabikorwa 175, barimo imiryango 21 iri muri gahunda yo gufasha imiryango kuva mu bukene mu Murenge wa Rugera.

Kugira ngo igihombo giterwa no kwangirika kw’umusaruro nyuma yo gusarura kigabanuke, hubatswe ikigo cyo gutunganya no kubika umusaruro. Gifite ahumishirizwa umusaruro ndetse n’ububiko rusange bufasha abahinzi kuwubika neza no kuwugeza ku isoko utangiritse.

Nyuma y’umusaruro w’igihembwe B cya 2026, muri ubu bubiko hamaze kubikwa ibilo birenga 11,000 by’imbuto z’ibishyimbo zemewe kandi zujuje ubuziranenge.