Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

UMUYOBOZI W’AKARERE MUKANDAYISENGA ANTOINETTE YIFATANYIJE N’ABATURAGE MU BIKORWA BYO GUTERA INYONGERAMUSARURO KU BIGORI

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo kongera umusaruro w’ibihingwa byatoranyijwe, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madame MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe n’inzego zitandukanye z’Akarere, yifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Nyamutembe mu Murenge wa Rugera mu gikorwa cyo gutera inyongeramusaruro ku bigori.

Iki gikorwa cyabereye ku buso bungana na hegitare 63, aho haterwaga toni 7.850 z’ifumbire, hagamijwe kongera umusaruro no guteza imbere ubuhinzi bugezweho.

Madame MUKANDAYISENGA Antoinette yashimye abaturage bitabiriye iki gikorwa, abashishikariza gukomeza gukorera hamwe, gukoresha neza inyongeramusaruro, no guharanira umusaruro mwinshi ufite ireme, kugira ngo ubuhinzi burusheho kugira uruhare mu kwihaza mu biribwa no mu bukungu bw’Akarere.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere igihingwa cy'ibigori, mu Karere hose hateganyijwe guterwa ubuso bungana na hegitare 384, buherereye mu mirenge ya Rugera, Shyira na Kintobo.