Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

URUZINDUKA RWA MINISITIRI W’IBIKORWA BY’UBUTABAZI MU KARERE KA NYABIHU

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu Karere ka Nyabihu aho yakiriwe n’Umuyobozi wako, Antoinette MUKANDAYISENGA.Ni Uruzinduko rwari rugamije kureba imiterere y’ingaruka z’ibiza no gufata ingamba zo kurinda ubuzima bw’abaturage n’ibikorwaremezo.

Mu Murenge wa Shyira, basuye inkangu ya Gisuma, aho hagaragaye ikibazo cy’imyuzure ubuso burenga hegitari 8, ikaba ibangamiye abaturage n’ibikorwa remezo biri hafi aho. Minisitiri yasuzumye uko ikibazo giteye, anategeka inzego za tekiniki zirimo MINEMA n’izindi bireba gutegura ingamba zihamye zo kugabanya ingaruka no gukumira ibiza bishobora guteza ibihombo.

Yakomeje asaba ko hakarwa ubukangurambaga ku baturage batuye muri ako gace, bakarushaho kwirinda no gufata ingamba zo kurengera ubuzima bwabo, cyane cyane mu bihe by’imvura nyinshi bikunze guteza inkangu n’imyuzure.

Mu Murenge wa Mukamira, Minisitiri n’abo barikumwe banasuye ahari kubakwa amazu 76 agenewe imiryango yasenyewe n’ibiza byo mu 2023. Yashimangiye ko ibikorwa byo kubaka ayo mazu bigomba kwihutishwa, kugira ngo abayagenewe bayahabwe vuba, bityo babone aho bikinga mu buryo burambye.