Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

VISI MEYA SIMPENZWE PASCAL YIFATANYIJE N’ABATURAGE MU GUSOZA IBIKORWA BY’UMUSHINGA HEALTH POVERTY ACTION

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Bwana  SIMPENZWE Pascal, uyu munsi yitabiriye ibirori byo gusoza ibikorwa by’umushinga Health Poverty Action byabereye mu Murenge wa Karago ku ruganda rw’Icyayi –Nyabihu Tea Factory-,umushinga wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho y’abagore n’imiryango yabo.

Mu bikorwa bishimirwa by’uyu mushinga harimo guhugura abagore bahohotewe, kubafasha kwihangira imirimo, kubashakira akazi binyuze mu bufatanye n’inganda zitandukanye, aho abagera ku 2,110 babonye akazi . Umushinga wanatanze amahugurwa ku buringanire, ushyiraho amatsinda yo kwizigamira no kugurizanya, ndetse wubaka ibyumba 50 by’ubwiherero bifasha mu isuku n’isukura.

Mu butumwa bwe, Visi Meya Simpenzwe yashimiye ubuyobozi n’abakozi ba Health Poverty Action ku musanzu bateye mu iterambere ry’abaturage, abasaba gusigasira no kurushaho kubyaza umusaruro ibyo umushinga wabagejejeho, kugira ngo bakomeze gutera imbere mu buryo burambye.

Uyu mushinga wasize ushimangiye ubufatanye hagati y’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.