Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

YASEZEREYE UBUKENE NYUMA YO KUGIRWAHO INGARUKA N’IBIZA

Nyuma yo kugerwaho n’ibiza muri Mata 2024 byangije ibikorwa bye by’ubuhinzi, NYIRAMAHORO Florence, utuye mu Kagari ka Gasura, Umurenge wa Jomba, yahuye n’ibihe bikomeye by’ubuzima. Kugira ngo abone amaramuko, yajyaga mu mugezi gukuramo umucanga, akawushyira ku muhanda kugira ngo ahembwe amafaranga make yo kugura ibyo kurya, ariko na yo ntabashe kumutunga uko bikwiye.

Binyuze mu mushinga wa GIZ, ku bufatanye n’Akarere ka Nyabihu, Florence yahawe inkunga y’amafaranga 360.500 Frw, ayakoresha mu bikorwa byamufashije kwihangira imirimo no kwivana mu bukene. Yatangiriye ku bworozi bw’amatungo magufi, aho yaguze ingurube ebyiri, ubu zikaba zimaze kororoka aho zimaze kuba 11. Yaguze kandi intama ebyiri, na zo zikaba zimaze kuba eshanu.

Amafaranga yasigaye yayashoye mu bucuruzi bwa serivisi z’ikoranabuhanga aho yabaye Umwajenti wa Sosiyeti z’itumanaho (MOMO), bityo agira uburyo butandukanye bumwinjiriza amafaranga. Inyungu akura muri ibyo bikorwa ayifashisha mu kwikemurira ibibazo by’ibanze by’umuryango we, birimo kwishyura ibijyanye n’ubuzima bwa buri munsi no gusana inzu atuyemo.

Florence ashimira Ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bamufashije kubona igishoro cyamuhinduriye ubuzima. Avuga ko afite gahunda yo gukomeza kwagura ibikorwa bye kugira ngo arusheho kwiteza imbere, anashishikariza abandi gukura amaboko mu mifuka kugira ngo biteze imbere.