SERIVISE ZITANGWA MU ISHAMI RY’UBUHINZI N’UBWOROZO

SERIVISE ZITANGWA MU ISHAMI RY’UBUHINZI N’UBWOROZO

Serivise z’ifatizo zitangwa mu ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Karere ka Nyabihu. 

SERIVISE ZITANGWA MU ISHAMI RY’UBUHINZI N’UMUTUNGO KAMERE

I. KUVURA NO KWITA KU MATUNGO

Guhabwa icyemezo cyo kwimura amatungo,guhabwa icyemezo cyo gutwara ibikomoka ku matungo hagati mu Gihugu,guhambwa inama mu  mushinga w’ubworozi, gutera intanga amatungo,gukingira amatungo,kugenzura inyama n’ibikomoka ku matungo,gupima ubuzima bw’amatungo.

II. UBUHINZI N’UMUTUNGO KAMERE

Guhabwa ubufasha ku mushinga w’ubuhinzi,gusaba uruhushya rwo gucukura kariyeri,gusaba kongera uruhushya rwo gucukura kariyeri,gusaba inama ku bijyanye n’ibidukikije (ibishanga, mine,ikoreshwa ry’ubutaka,kariyeri,…)

III. AMASHYAMBA

Gutanga uburenganzira bwo gusura ishyamba,guhabwa uburenganzira bwo gutwara ibikomoka ku mashyamba,gusaba ingemwe z’ibiti. Ku bindi bifite aho bihuriye n’ubuhinzi wasura imbuga z’ibiho by’Ubuhinzi nka MINAGRI, NAEB, RAB.

Akarere ka Nyabihu gakukangahaye ku mashyamba y’Inturusu atanga umusaruro w’ibicanwa birimo inkwi n’amakara.Aya mashyamba atanga umwuka mwiza ku baturage . Ikindi ni uko Akarere ka Nyabihu gafite igice kuri Pariki ya Gishwati-Mukura.

AMAKURU AJYANYE N’UBUHINZI N’UBWOROZI MU KARERE KA NYABIHU

UBUHINZI

Mu Karere ka Nyabihu hahingwa ibihingwa bitandukanye. Harimo ibihingwa ngandurarugo n’ibihingwa ngengabukungu. Mu bihingwa ngandurarugo by’ingenzi bihingwa muri Nyabihu birimo ibirayi, ibigori n’ibishyimbo. Ibindi bihingwa ni ibijumba ingano,amateke.imyumbati,urutoki,amashaza,… Muri Nyabihu kandi bahinga imbuto zitandukanye zirimo marakuja, ibinyomoro n’avoka. Mu mboga zihingwa mu Karere ka Nyabihu harimo karoti,amashu, kurujete,dodo,… Mu bihingwa ngengabukungu, Akarere ka Nyabihu gakize ku Cyayi,Ibireti, Kawa na Pacuri. Icyayi cya Nyabihu kijya gihiga ibindi ku buryohe ku masoko mpuzamahanga kikanegukana ibikombe. Akarere ka Nyabihu ni ko ka mbere mu Rwanda gahinga kakagemura umusaruro mwiza kandi mwishi w’Ibireti.

UBWOROZI

Mu Karere ka Nyabihu harangwa n’ubworozi bw’amatungo maremare n’amatungo magufi ndetse n’ubworozi bw’amafi. Kugeza ubu harabarurwa inzuri 1300  zifite ubuso bwa hegitari 3929.55,Aborozi munzuri ni 1433 bibumbiye mu makoperative  5. Umubare w’amatungo maremare (inka) ni 44002 inka zatanzwe muri gahunda ya Girinka ni 9 522. Amatungo magufi yororwa mu Karere ka Nyabihu arimo ihene zingana na 14310 ,intama 41283, ingurube 8858 , inkwavu 4066,inkoko 45165 n’ibyuzi by’amafi bigera kuri 16.