Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

JENDA:HATANGIRIJWE UKWEZI KWAHARIWE UBUMWE N’UBUDAHERANWA

Ku wa 1 Ukwakira 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, hamwe n’inzego z’umutekano, bifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Bukinanyana ho mu Murenge wa Jenda mu biganiro byo gutangiza Ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ku rwego rw’Akarere, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kwiga ku mateka yacu kugira ngo dukomeze ubumwe bwacu.”

Abitabiriye iki gikorwa bahawe ikiganiro ku Bumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda muri iki gihe, hibandwa ku ntambwe imaze guterwa n’uruhare rwa gahunda zitandukanye zirimo Itorero, Ndi Umunyarwanda, kubungabunga amateka, amatsinda yo kwizigama, amakoperative, amashyirahamwe, n’izindi.

Haganiriwe kandi ku mbogamizi zikomeje kugira ingaruka ku Bumwe bw’Abanyarwanda, zirimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ikoreshwa nabi ry’imbuga nkoranyambaga, amakimbirane mu miryango, kunywa ibinyobwa bitemewe,gukoresha ibiyobyabwenge,n’ibindi

Mu gusoza, Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage kugira uruhare rugaragara mu biganiro n’ibikorwa bizakorwa muri uku Kwezi, bakaba intangarugero mu guteza imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa mu muryango no mu baturage. Yasabye kandi kurinda ibyagezweho mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.