Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

NYABIHU-ACP SAFARI CHRISTIAN YAGANIRIYE N’URWEGO RWA DASSO

Umuyobozi w’Akarere,Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,kuri uyu wa 16 Nyakanga 2026,yakiriye ACP SAFARI Christian,Umuhuzabikorwa Mukuru w’Urwego rushinzwe gufasha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu kubungabunga umutekano (DASSO) ku rwego rw’Igihugu, mu ruzinduko rw’akazi rugamije gukomeza kunoza imikorere ya DASSO no guteza imbere serivisi zihabwa abaturage.

Mu biganiro byabaye, hagaragajwe ibikorwa DASSO imaze kugeraho mu kubungabunga umutekano no gufasha inzego z’ibanze mu gusohoza inshingano zazo. Hanagarutswe ku buryo bwo kurushaho kunoza imikorere no gushyira umuturage ku isonga mu itangwa rya serivisi.

ACP SAFARI Christian yatanze ikiganiro ku myitwarire iboneye n’indangagaciro zigomba kuranga umukozi wa DASSO. Yibukije abakozi ko ubunyamwuga, ubunyangamugayo, imyitwarire myiza n’ikinyabupfura ari inkingi z’ingenzi zituma DASSO irushaho kuzuza inshingano zayo no gutanga serivisi zinoze.

Yasabye kandi abakozi ba DASSO gukomeza gukora bubahiriza amahame y’umwuga, bagakorana neza n’izindi nzego ndetse bagashyira imbere inyungu z’umuturage mu bikorwa byose bashinzwe.