NYABIHU: INTUMWA ZITURUTSE MURI LIBERIYA ZASANGIJWE UBUNARARIBONYE MU MIYOBORERE
Uyu munsi, Akarere ka Nyabihu kakiriye intumwa ziyobowe na Hon. Whroway Bryant, Superintendent Montserrado County muri Liberiya, hagamijwe gusangira ubunararibonye mu miyoborere n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta. Izi ntumwa zakiriwe na Bwana Habanabakize Jean Claude, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ari kumwe na Bwana Twagirayezu Jean Paul, Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere, n’abandi bakozi b’Akarere
Mu biganiro byabaye, intumwa zasobanuriwe ubunararibonye bw’Akarere mu miyoborere ishingiye ku kwegereza serivisi umuturage, imihigo, uburyo bwo gukusanya imisoro n’amahoro, uruhare rw’abaturage mu igenamigambi no mu bikorwa bibakorerwa, ndetse n’izindi gahunda za Leta. Abagize itsinda bagize umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye kugira ngo barusheho gusobanukirwa imikorere y’izi gahunda, basubizwa ibibazo byabo mu rwego rwo kungurana ibitekerezo no gusangira ubumenyi.
Nyuma y’ibiganiro, iryo tsinda, riherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, abahagarariye inzego z’umutekano n’abandi bakozi b’Akarere, ryasuye isoko rya Kora riherereye mu Murenge wa Bigogwe. Aho ryaganiriye n’abacuruzi ndetse n’abashinzwe gukusanya imisoro n’amahoro, hagamijwe kureba uburyo bukoreshwa mu gukusanya iyi misoro n’amahoro n’uko amafaranga yinjizwa agira uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Uru ruzinduko rwabaye umwanya wo gusangira ubunararibonye hagati y’impande zombi, cyane cyane mu bijyanye n’imiyoborere myiza, gukusanya umusoro n’amahoro no kuwubyaza umusaruro mu nyungu z’abaturage. Ni intambwe mu guteza imbere imikoranire no kungurana ubumenyi ku buryo inzego z’ibanze zishobora kunoza imitangire ya serivisi n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere.
