Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

NYABIHU:ABAKORERABUSHAKE B’URUBYIRUKO BIYEMEJE KONGERA URUHARE MU ITERAMBERE RY’AKARERE

Abahagarariye abandi mu rubyiruko rw’Abakorerabushake basaga 120 bo mu Karere ka Nyabihu bagiranye inama n’abayobozi batandukanye, barimo Polisi, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, Umuyobozi Mukuru wa Youth Volunteers, n’abandi. Iyi nama yaguye yari igamije kurebera hamwe ingamba zo gukumira no guca burundu inzoga zitujuje ubuziranenge, guteza imbere urubyiruko n’Igihugu muri rusange.

Abitabiriye inama kandi baganiriye ku ruhare rw’Abakorerabushake mu kubungabunga umutekano, by’umwihariko gutanga amakuru ku gihe, ndetse no gushimangira imikoranire n’inzego z’ibanze kugira ngo ibikorwa by’urubyiruko birusheho gutanga umusaruro.

Mu biganiro, hasabwe ko urubyiruko rukomeza kuba imbarutso y’impinduka nziza mu baturage, rukagira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamira imibereho myiza n’iterambere ry’Akarere. Abayobozi bashimangiye ko imikoranire hagati y’Abakorerabushake n’inzego z’ibanze ikwiye gukomeza kunozwa kugirango igere ku musaruro.

Mu gusoza, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage,yagize ati: “Birababaje kubona ibyiza bigerweho, nta ruhare wabigizemo kandi uhari”, asaba urubyiruko gukomeza kugira uruhare rugaragara mu bikorwa biteza imbere abaturage n’Igihugu.