Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

RAISING THE VILLAGE YASHIMIWE URUHARE MU ITERAMBERE RY’ABATURAGE

Ku wa 22 Ukwakira 2026, Umuyobozi w’Akarere, Madamu MUKANDAYISENGA Antoinette, yakiriye anashimira intumwa z’umushinga Raising The Village, ziyobowe na Bwana MUTATSINEZA Paul, ku ruhare rw’uyu mushinga mu kurwanya ubukene mu buryo burambye. Uyu mushinga ukorana n’abaturage mu guteza imbere ubuhinzi, amazi, isuku n’isukura, ubworozi ndetse n’amatsinda yo kwizigama no kugurizanya.

Nyuma y’inama, izo ntumwa ziherekejwe n’Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere, Bwana TWAGIRAYEZU Jean Paul, hamwe n’inzego z’umutekano, bakomereje mu birori byo kwizihiza ibyagezweho mu tugari twa Rwintobo na Mwiyanike, mu Murenge wa Mulinga.

Muri ibyo birori, hatanzwe ibihembo ku baturage bagaragaje gukurikiza inama no gushyira mu bikorwa ubumenyi n’ubuhanga bahawe binyuze muri uyu mushinga. Bamwe mu baturage, barimo abahagarariye urubyiruko n’imiryango muri rusange, batanze ubuhamya bashimira Raising The Village, bagaragaza impinduka yabagejejeho mu mibereho yabo, isuku n’iterambere rya buri munsi.

Mu ijambo rye nk’umushyitsi mukuru, Bwana Twagirayezu Jean Paul, yashishikarije abaturage gukomeza kubungabunga ibyagezweho, bagakomeza gushyira mu bikorwa ibyo bize kugira ngo birusheho kubateza imbere no kubafasha kwigira, bityo iterambere rirambye rikomeze kugerwaho.

 

<figcaption> </figcaption>