RAMBURA: ABAREZI BASABWE GUHARANIRA IREME RY’UBUREZI
Mu Murenge wa Rambura, Akarere ka Nyabihu, hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Mwalimu ku rwego rw’Akarere, mu birori byari bifite insanganyamatsiko igira iti: “Gushyigikira abarimu: imyaka 60 yo kurengera umwuga w’uburezi, kuwuteza imbere no gutegura ahazaza hacu.” Muri ibi birori, abitabiriye baganiriye ku ireme ry’uburezi, imbogamizi zikigaragara n’ingamba zo kuzikemura, hibandwa no ku guhanga udushya mu burezi.
Umushyitsi mukuru, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yasabye abarimu gukomeza ubufatanye n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo ireme ry’uburezi rigerweho. Yabasabye kandi kwirinda imyitwarire itaboneye ishobora kubangamira inshingano zabo, irimo ubusinzi, gusiba akazi n’indi myitwarire idahwitse.
Yibukije abarimu ko bafite uruhare rukomeye mu kurinda ko abana bata ishuri no kubafasha gukomeza kwiga, kuko ari bo shingiro ry’iterambere ry’umwana n’igihugu muri rusange. Yasabye buri murezi guharanira ko nta mwana usigara inyuma mu burezi.
Muri ibi birori kandi, abarimu bibukijwe uruhare rw’umwuga wabo mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi no gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’u Rwanda 2050. Hashimangiwe ko guteza imbere ireme ry’uburezi, guhanga udushya no gutegura abana bafite ubumenyi n’ubushobozi ari ingenzi mu kubaka ahazaza h’Igihugu.
