ABATUNZI BA RWAMAGANA BASHUMBUSHIJE UMUTURAGE NDABARINZE

Abatunzi bo mu Karere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba, baje gushumbusha inka indwi (7), kuri uyu wa 08/4/2019, nyuma y’uko bumvise inkuru mbi y’umuturage watemewe inka cumi n’imwe (11) witwa Ndabarinze Kabera, utuye mu Murenge wa Mulinga, Akarere ka Nyabihu,izo nka zatemwe mu ijoro ryo ku wa 24/03/2019.

Itsinda ryaje rihagarariye abandi batunzi bo mu Karere ka Rwamagana riyobowe na Bwana Bugabo Abdoul Karim. Uyoboye itsinda yavuze ko bakimara kumva iyi nkuru mbi bishyize mu mwanya we bumva ko abana be babuze amata biyemeza kumusura no kumushumbusha bashimangira umuco mwiza w’abanyarwanda.

Bazanye intashyo bati mukomere kandi mutunge mutunganirwe, yashoje ahumuriza uwahuye n’amahano amwifuriza gukomera.

Uhagarariye abatunzi mu Karere ka Nyabihu, Bwana Tegeri Gad, yashimiye umutima w’ubupfura w’aba bavandimwe, ko bawukomeza kuko ari umuco gakondo.

Abitabiriye iki gikorwa bose bishimiye uyu mutima n’umuco mwiza w’abatunzi ba Rwamagana.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Bwana Simpenzwe Pascal, yashimiye byimazeyo aba batunzi mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere.


ICYUMWERU CY’UMUJYANAMA, UMWANYA WO KWEGERA ABATURAGE

Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…

Read more →

URUGENDO SHURI KU KWESA IMIHIGO MU KARERE KA NGOMA

Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…

Read more →

NYABIHU: HATERANIYE INTEKO RUSANGE YA 28 Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’URUBYIRUKO

Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…

Read more →

IKIRARO CYO MU KIRERE CYA SHYIRA, CYATEJE IMBERE IMIGENDERANIRE N’UBUHAHIRANE

Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…

Read more →

UBUKANGURAMBAGA KU GUKUMIRA NO KURWANYA IMIRIRE MIBI N’IGWINGIRA MU BANA BATO

Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…

Read more →

TRANSPARENCY INTERNATIONAL RWANDA MU NAMA KU IGENAMIGAMBI N’IMITANGIRE YA SERIVISI

Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…

Read more →

URUZINDUKA RWA MINISITIRI W’IBIKORWA BY’UBUTABAZI MU KARERE KA NYABIHU

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…

Read more →

KWIBUKA32: AKARERE KA NYABIHU KASHYINGUYE MU CYUBAHIRO IMIBIRI 6 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…

Read more →

ABASIRIKARE BIGA MU ISHURI RYA NYAKINAMA BASUYE IBIKORWA BYA BYAKOZWE N'UMUSHINGA WA SEBEYA

Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…

Read more →
-->