Abaturage basabwe kugira uruhare rugaragara mu igenamigambi ry’igihugu
Nyagahondo, Rugera – 14 Ukwakira 2025
Mu nteko z’abaturage zabereye hirya no hino mu Karere kuri uyu wa 14 Ukwakira 2025, abaturage n’abayobozi baganiriye ku nsanganyamatsiko zitandukanye zigamije guteza imbere imibereho myiza n’iterambere rirambye.
Inteko yitabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’abaturage b’Akagari ka Nyagahondo mu Murenge wa Rugera, iyoborwa n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana HABANABAKIZE Jean Claude.
Mu biganiro byabaye, hanagarutswe ku ngingo zifitanye isano n’isuku n’isukura, uruhare rw’ababyeyi mu gutuma abana bafata ifunguro rya saa sita ku ishuri, ndetse no ku ruhare rw’umuturage mu igenamigambi ry’Igihugu n’ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Iterambere ry’Imyaka itanu (2024–2029).
Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo birebana n’imibereho yabo ya buri munsi. Ibibazo byinshi byasubijwe ako kanya, ibindi bihabwa umurongo wo gukurikiranwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Bwana HABANABAKIZE yashimangiye ko inteko z’abaturage ari uburyo bukomeye bwo kwegera abaturage, kumva ibitekerezo byabo no kubasobanurira gahunda za Leta zigamije iterambere rusange. Yaboneyeho gusaba buri muturage kugira uruhare mu igenamigambi ry’Akarere no gushyigikira gahunda za Leta zirebana n’uburezi, isuku, ubuhinzi, n’imibereho myiza.
“Iterambere ry’igihugu ntirishoboka hatabayeho uruhare rw’umuturage. Twese dufite inshingano mu kubaka igihugu cyacu,”, Bwana HABANABAKIZE Jean Claude.
Abaturage bitabiriye inteko bashimiye abayobozi uburyo bakomeje kubegera, bagasobanurirwa gahunda zitandukanye kandi bakaboneraho n’amahirwe yo gutanga ibitekerezo bigamije kunoza serivisi n’iterambere ryabo.


Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri ba EP Marangara n’abaturage b’Umurenge wa Rugera, cyane mu gihe cy’imvura, hubatswe ikiraro cya Marangara kireshya…
Itsinda ry’Abasenateri riyobowe na Hon.Dr.NYINAWAMWIZA Laetitia ryakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere kuva tariki ya 22–23 Mutarama…
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana HABIMANA Dominique akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyabihu, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka…
Uyu munsi kuwa 12 Ukuboza 2025, mu mirenge yose y’Akarere hijihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu, umwe mu minsi ikomeye igenera icyubahiro abarimu…
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Bwana SIMPENZWE Pascal, uyu munsi yitabiriye ibirori byo gusoza ibikorwa…
None tariki ya 03 Ukuboza 2025, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, ibirori bikaba byabereye mu…
Ku wa Gatandatu wa nyuma w’Ukwezi k’Ugushyingo 2025, Abadepite, ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano n’abaturage bo mu Kagari ka Bukinanyana,…
Mu murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Kijote hasojwe ku mugaragaro ibikorwa by’Ukwezi kwahariwe Umuryango, byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije…