AMAHUGURWA YA BA SEDOs

Amahugurwa y’iminsi ibiri yagenewe abakozi bashinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza ku Kagari (SEDOs), yashojwe kuri uyu wa gatanu, tariki ya 20/8/2021, asozwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Bwana Nsabimana Cyprien.

Twibutse ko aya mahugurwa yateguwe muri gahunda yo kwinjiza mu nshingano abakozi bashya bo kuri uru rwego, aba bakozi batangiye  akazi mu kwezi kwa Nyakanga 2021; aya mahugurwa akaba  yarateguwe kandi hagamijwe kongerera ubumenyi abakozi basanzwe bari mu nshingano.

Aya mahugurwa akaba yaribanze cyane ku ishyirwamubikorwa rya gahunda z’iterambere ry’imibereho myiza harimo;  Girinka, VUP, Ejo Heza, igenamigambi n’imikorere ishingiye ku Mihigo)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere akaba yaboneyeho umwanya wo gusaba aba bakozi kurangwa n’ubunyangamugayo mu mikorere yabo ya buri munsi n’ aho bari hose, gutanga serivise nziza ku baje babagana, kwita no gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage biri mu bushobozi bwabo kandi bafatanyije n’abaturage, ko bagomba kwita ku kurengera ibidukikije n’ibindi bifitiye akamaro abaturage; nawe yabijeje kubaba hafi ariko anabibutsa ko ntawe ugomba gutandukira, ko uzakugaragaramo azabibazwa.


URUBYRUKO 20 BAHAWE IMPAMYABUMENYI Z’IMYUGA

Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…

Read more →

RUGERA: HUZUYE IKIRARO CYO MU KIRERE CYA METERO 95

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri ba EP Marangara n’abaturage b’Umurenge wa Rugera, cyane mu gihe cy’imvura, hubatswe ikiraro cya Marangara kireshya…

Read more →

ABASENATERI BASUZUMYE ITERAMBERE RY’UBWOROZI MU KARERE KA NYABIHU

Itsinda ry’Abasenateri riyobowe na Hon.Dr.NYINAWAMWIZA Laetitia ryakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere kuva tariki ya 22–23 Mutarama…

Read more →

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka Nyabihu

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana HABIMANA Dominique akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyabihu, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka…

Read more →

RAMBURA: HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMWARIMU, HAHEMBWA INDASHYIKIRWA

Uyu munsi kuwa 12 Ukuboza 2025, mu mirenge yose y’Akarere hijihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu, umwe mu minsi ikomeye igenera icyubahiro abarimu…

Read more →

VISI MEYA SIMPENZWE PASCAL YIFATANYIJE N’ABATURAGE MU GUSOZA IBIKORWA BY’UMUSHINGA HEALTH POVERTY ACTION

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Bwana  SIMPENZWE Pascal, uyu munsi yitabiriye ibirori byo gusoza ibikorwa…

Read more →

U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga wabereye mu Karere ka Nyabihu

None tariki ya 03 Ukuboza 2025, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, ibirori bikaba byabereye mu…

Read more →

Abayobozi b’Inzego Zitandukanye Bifatanyije n’Abaturage ba Bukinanyana mu Muganda wo Kwimakaza Isuku n’Isukura

Ku wa Gatandatu wa nyuma w’Ukwezi k’Ugushyingo 2025, Abadepite, ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano n’abaturage bo mu Kagari ka Bukinanyana,…

Read more →

Bigogwe: Hasorejwe Ukwezi Kwahariwe Umuryango,Imiryango 10 Isezerana byemewe m'amategeko

Mu murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Kijote hasojwe ku mugaragaro ibikorwa by’Ukwezi kwahariwe Umuryango, byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije…

Read more →
-->