GAHUNDA YO KWEGERA ABATURAGE NO GUKEMURA IBIBAZO BAFITE

Gahunda yo kwegera abaturage no gukemura ibibazo bafite yatangijwe no guhuza abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 n’abakoze jenoside , kuri uyu wa kabiri, tariki ya 25 Ukwakira 2022 mu Murenge wa Shyira ahabereye inama n’abaturage bo muri uyu  Murenge, hagamijwe gusaba imbabazi no kuzitanga, guteza imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’abanyarwanda, ndetse no gushaka ibizubizo bikwiye ku manza gacaca zitararangira.

Iki gikorwa cyagezweho ku bufatanye bw’Akarere ka Nyabihu n’abafatanyabikorwa, barimo; Association Modeste et Innocent (AMI), RCN Justice et Democratie.  Nyuma y’inyigisho nziza zatanzwe, abafite abo bagomba kwishyura imitungo yangijwe mu gihe cya jenoside bashimye inyigisho bahawe ndetse banzura ko bitarenze ku itariki ya 30 Ugushyingo 2022, indishyi bazaba bamaze kuzitanga cyane ko boroherejwe cyane n’abo bahemukiye kugira ngo bakomeze kubana mu mahoro no kunga urunana nta kwishishanya.

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi nabo bashimye uko iyi gahunda yateguwe kandi ko nabo imbabazi bazitanze bidasubirwaho. Iki gikorwa kirakomeza mu yindi Mirenge y’Akarere ka Nyabihu ifite imanza gacaca zitararangira.


ICYUMWERU CY’UMUJYANAMA, UMWANYA WO KWEGERA ABATURAGE

Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…

Read more →

URUGENDO SHURI KU KWESA IMIHIGO MU KARERE KA NGOMA

Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…

Read more →

NYABIHU: HATERANIYE INTEKO RUSANGE YA 28 Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’URUBYIRUKO

Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…

Read more →

IKIRARO CYO MU KIRERE CYA SHYIRA, CYATEJE IMBERE IMIGENDERANIRE N’UBUHAHIRANE

Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…

Read more →

UBUKANGURAMBAGA KU GUKUMIRA NO KURWANYA IMIRIRE MIBI N’IGWINGIRA MU BANA BATO

Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…

Read more →

TRANSPARENCY INTERNATIONAL RWANDA MU NAMA KU IGENAMIGAMBI N’IMITANGIRE YA SERIVISI

Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…

Read more →

URUZINDUKA RWA MINISITIRI W’IBIKORWA BY’UBUTABAZI MU KARERE KA NYABIHU

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…

Read more →

KWIBUKA32: AKARERE KA NYABIHU KASHYINGUYE MU CYUBAHIRO IMIBIRI 6 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…

Read more →

ABASIRIKARE BIGA MU ISHURI RYA NYAKINAMA BASUYE IBIKORWA BYA BYAKOZWE N'UMUSHINGA WA SEBEYA

Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…

Read more →
-->