GUHEMBA ABANA BATSINZE IBIZAMINI BY’AMASHURI ABANZA
Kuri uyu wa mbere, tariki ya 17/12/2018, ku biro by’Akarere ka Nyabihu, habereye igikorwa cyo guhemba abanyeshuri bitwaye neza mu bizamini bisoza amashuri abanza, ku bufatanye bw’umufatanyabikorwa Reach the Children of Rwanda afatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu. Muri iki gikorwa hahembwe abanyeshuri batanu, bagizwe n’umuhungu umwe n’abakobwa bane, bahawe umufariso wo kuryamira n’ikiringiti kigezweho. Abana bahembwe baje baherekejwe n’ababyeyi babo. Uyu muryango wahembye aba bana wari uhagarariwe n’umuyobozi wawo; Bwana MUSUHUKE Benjamin, ari kumwe n’abafatanyabikorwa baturutse muri Koreya y’epfo. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwari buhagarariwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Bwana SIMPENZWE Pascal; umukozi wa JADF; KARAMBIZI Benjamin n’umukozi wo mu ishami ry’uburezi; NIYONAMBAZA Gervais. Uyu muryango kandi tuributsa ko ari wo washinze ishuri ryitwa Nyabihu Christian Academy, riherereye mu Murenge wa Bigogwe, mu Kagari ka Kijote, ahazwi ku izina rya Shaba. Uyu muryango rero ufasha mu burezi, kandi bakita cyane cyane ku bana bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. Mu mwaka wa 2017, bafashije imiryango ikennye bayiha inka eshanu n’ihene ijana.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…