GUSOZA ITORERO INKOMEZABIGWI 8
Umuhango wo gusoza Itorero Inkomezabigwi 8 wabaye kuri uyu wa mbere, tariki ya 30 Ukuboza 2019, witabirwa n’abagize Komite Nyobozi y’akarere ka Nyabihu bari kumwe n’abahagarariye inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Nyabihu.
Abayobozi bagize uruhare mu kuyobora umuhango mu byanya bitandukanye;
Kavana Intore ku karubanda no kuziha izina ry’ubutore,
Intore ziri kumwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’ab’Imirenge zahize Imihigo zizakora mu gihe cy’urugerero rw’Umudugudu,
Kwakira indahiro n’Imihigo y’Intore, gutumwa ku rugerero no gusoza Itorero Inkomezabigwi 8,
Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Nyabihu yatanze ikiganiro ku Ndangagaciro zatumye urugamba rwa APR/RDF rwo kwibohora, urwo guhagarika Jenoside n’urwo kubaka u Rwanda rushya, ikiganiro cyatangiwe mu cyanya cya EAV Bigogwe.
Abayobozi b’Akarere n’abahagarariye inzego z’umutekano bitabiriye uyu muhango mu byanya bitandukanye, aho Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette ari kumwe n’ Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Nyabihu, Lt Col. Kabanda Peter n’umuyobozi wa RIB, Sekarera Jacques bari mu cyanya cy’Urwunge rw’amashuru ya Rambura y’abahungu,
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Habanabakize Jean Claude ari kumwe n’Umuyobozi wa Police mu Karere ka Nyabihu, SSP Byuma Paul bitabiriye umuhango mu cyanya cy’Urwunge rw’amashuri ya Vunga,
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Bwana Simpenzwe Pascal ari kumwe n’Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere ka Nyabihu, Major Micombero Telesphore na NISS Manzi Emmanuel, bitabiriye mu cyanya cya EAV Bigogwe,
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Bwana Ndizeye Emmanuel ari kumwe n’Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Nyabihu, Mukerarugendo Jean Pierre, bitabiriye mu cyanya cya TVET Nyabihu.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…