GUSURA IBIKORWA BIJYANYE NO GUKEMURA IBIBAZO BIBANGAMIYE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE (HSI)

Uyu munsi, tariki ya 08 Ugushyingo 2023,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette ari kumwe` n’itsinda ry’abakozi b’Akarere, barimo umukozi ushinzwe imicungire y’ibiza, uhagarariye urwego rwa DASSO, bari kumwe kandi n’uhagarariye Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Nyabihu, bafatanyije n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Mukamira, basuye amazu yubatswe muri gahunda yo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, bakomeje basura kandi umubyeyi ufite umwana  wagaragaye ko afite imirire mibi.

Muri iyi gahunda hari ibyakozwe bitandukanye, birimo; Kureba inama zakozwe kandi hagatangwa raporo, kureba ibibazo byagaragaye ndetse n’ibyakemuwe byari bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, gusura abaturage bubakiwe amazu aribo: Mukarugwiza Odette, Nsabiyaremye Jean Baptiste na Musabyimana Esperance. Hasuwe kandi umubyeyi witwa Masengesho ufite umwana wagaragaye ko afite ikibazo cy’imirire mibi.

Nyuma yo gusura amazu yubatswe ndetse no gusura umubyeyi ufite umwana wagaragaje imirire mibi, Umuyobozi w’Akarere yaganirije abaturage, aho yabashishikarije kugira uruhare mu bibakorerwa no gufata neza ibyo bakorerwa, kwishakamo ubushobozi; naho uyu mubyeyi ufite umwana uri mu mirire mibi, yibukijwe ko agomba kugira uruhare runini mu gushakira umwana ibyo kurya byamufasha kugira ubuzima bwiza, ko agomba kwegera ikigo nderabuzima bakamufasha kureba uko ubuzima bw’umwana buhagaze. Ubuyobozi bw’Umurenge kandi bugomba gukomeza gukurikirana uyu mubyeyi no kumugira inama. 


URUBYRUKO 20 BAHAWE IMPAMYABUMENYI Z’IMYUGA

Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…

Read more →

RUGERA: HUZUYE IKIRARO CYO MU KIRERE CYA METERO 95

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri ba EP Marangara n’abaturage b’Umurenge wa Rugera, cyane mu gihe cy’imvura, hubatswe ikiraro cya Marangara kireshya…

Read more →

ABASENATERI BASUZUMYE ITERAMBERE RY’UBWOROZI MU KARERE KA NYABIHU

Itsinda ry’Abasenateri riyobowe na Hon.Dr.NYINAWAMWIZA Laetitia ryakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere kuva tariki ya 22–23 Mutarama…

Read more →

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka Nyabihu

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana HABIMANA Dominique akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyabihu, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka…

Read more →

RAMBURA: HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMWARIMU, HAHEMBWA INDASHYIKIRWA

Uyu munsi kuwa 12 Ukuboza 2025, mu mirenge yose y’Akarere hijihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu, umwe mu minsi ikomeye igenera icyubahiro abarimu…

Read more →

VISI MEYA SIMPENZWE PASCAL YIFATANYIJE N’ABATURAGE MU GUSOZA IBIKORWA BY’UMUSHINGA HEALTH POVERTY ACTION

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Bwana  SIMPENZWE Pascal, uyu munsi yitabiriye ibirori byo gusoza ibikorwa…

Read more →

U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga wabereye mu Karere ka Nyabihu

None tariki ya 03 Ukuboza 2025, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, ibirori bikaba byabereye mu…

Read more →

Abayobozi b’Inzego Zitandukanye Bifatanyije n’Abaturage ba Bukinanyana mu Muganda wo Kwimakaza Isuku n’Isukura

Ku wa Gatandatu wa nyuma w’Ukwezi k’Ugushyingo 2025, Abadepite, ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano n’abaturage bo mu Kagari ka Bukinanyana,…

Read more →

Bigogwe: Hasorejwe Ukwezi Kwahariwe Umuryango,Imiryango 10 Isezerana byemewe m'amategeko

Mu murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Kijote hasojwe ku mugaragaro ibikorwa by’Ukwezi kwahariwe Umuryango, byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije…

Read more →
-->