GUTANGIZA IGIHEMBWE CY’IHINGA RY’UBWATSI BW’AMATUNGO
Igihembwe cy’ihinga ry’ubwatsi bw’amatungo 2023A, cyatangirijwe mu Murenge wa Rambura, Akagari ka Guliro, Umugudugu wa Nyaguragura, haterwa imbuto z’ibinyamisogwe n’ibinyampeke, twavuga nka; Desmodium, Incinatum, Pannicum chroratum, Kakamega n’izindi, ku buso bungana na hegitari 1(1ha).
Mu kurushaho kwimakaza umuco wo kunywa amata uhereye cyane mu bana bato n’inshuke ndetse no kurwanya igwingira ry’abana, nyuma y’iki gikorwa cyo gutera imbuto, abacyitabiriye bahaye amata abana 27 barererwa muri ECD Kurakibondo yo mu Murenge wa Rambura, binyuze muri LFFS Twitezimbere mu bworozi, baboneyeho nanone gutaha ikusanyirizo rito ry’amata (MCP Rambura) ryubatswe ku nkunga ya RAB RDDP, rikaba ryamurikiwe n’ibikoresho bigezweho byo gutwara, gupima ndetse no gukonjesha amata, ibikoresho byatanzwe ku nkunga ya RDDP, aho bakira litiro 2080 ku munsi.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Habanabakize Jean Claude, ari kumwe n’abahagarariye inzego z’umutekano zikorera mu Karere, abakozi bafite ubworozi mu nshingano bakorera ku rwego rw’Akarere, urw’Umurenge ndetse n’urw’Akagari hamwe n’ aborozi bibumbiye muri LFFS.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…
kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…
Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…
Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…
Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…
Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…