GUTANGIZA URUGERERO RW’INKOMEZABIGWI 11/2023
Urugerero rudaciye ingando rw’Inkomezabigwi 11/2023 rwatangijwe mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, kuri uyu wa mbere, tariki ya 25 Nzeri 2023, ku rwego rw’Akarere ibikorwa by’urugerero byatangirijwe mu Murenge wa Jenda.
Uyu muhango wo gutangiza ibikorwa by’urugerero rw’Inkomezabigwi 11/2023 waranzwe n’ibikorwa bitandukanye, birimo; Kubaka uturima tw’igikoni, kubumba amatafari yo kubakira abatishoboye no gusinya Imihigo. Hatanzwe n’ubutumwa bujyane no kwitabira ibikorwa by’urugerero no kurusoza neza, kwimakaza umuco w’ubutore n’indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, kugira ubuzima bufite intego, kwirinda ubushukanyi, ibiyobyabwenge n’ibindi byangiza ubuzima.
Uyu muhango witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette, Umuyobozi wa Police mu Karere Nyabihu, Umuyobozi wa RIB ku rwego rw’Akarere ka Nyabihu, Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere, Umukozi w’Akarere ushinwe Itorero, Umunyamabanga Nshingwaabokorwa w’umurenge wa Jenda, abakozi b’umurenge wa Jenda na Ba Rushingwangerero b’Utugari tugize Umurenge wa Jenda.
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri ba EP Marangara n’abaturage b’Umurenge wa Rugera, cyane mu gihe cy’imvura, hubatswe ikiraro cya Marangara kireshya…
Itsinda ry’Abasenateri riyobowe na Hon.Dr.NYINAWAMWIZA Laetitia ryakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere kuva tariki ya 22–23 Mutarama…
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana HABIMANA Dominique akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyabihu, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka…
Uyu munsi kuwa 12 Ukuboza 2025, mu mirenge yose y’Akarere hijihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu, umwe mu minsi ikomeye igenera icyubahiro abarimu…
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Bwana SIMPENZWE Pascal, uyu munsi yitabiriye ibirori byo gusoza ibikorwa…
None tariki ya 03 Ukuboza 2025, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, ibirori bikaba byabereye mu…
Ku wa Gatandatu wa nyuma w’Ukwezi k’Ugushyingo 2025, Abadepite, ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano n’abaturage bo mu Kagari ka Bukinanyana,…
Mu murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Kijote hasojwe ku mugaragaro ibikorwa by’Ukwezi kwahariwe Umuryango, byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije…