Guverineri Ntibitura yifatanyije n’Abaturage gushyira inyongeramusaruro ku bigori
Mu rwego rwo gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya FOBASI, none kuwa 06 Ugushyingo 2025,Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana NTIBITURA Jean Bosco, ari kumwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu n’izindi nzego z’umutekano n’ubuhinzi, yifatanyije n’abaturage bo mu Mudugudu wa Mukaka, Akagari ka Mpinga mu Murenge wa Shyira, mu gikorwa cyo gushyira inyongeramusaruro ku bigori.
Iyi site ihinzeho ibigori ku buso bungana na hegitari 29.7, ikaba iri mu zihanzwe amaso mu kongera umusaruro w’ibigori mu Karere ka Nyabihu n’Intara yose.
Mu ijambo rye, Bwana NTIBITURA Jean Bosco yashimiye Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ku rwego rwo hejuru rw’ubwitange agira ku mibereho y’abaturage, birimo no kubagezaho inyongeramusaruro y’ubuntu igamije kuzamura umusaruro no gutuma buri rugo rugira uruhare mu kwihaza mu biribwa.
Yasabye abahinzi bo mu Murenge wa Shyira gukomeza kwita ku bihingwa byabo, gukurikiza inama z’abagoronome no guharanira umusaruro mwinshi kugira ngo iyi gahunda yeze imbuto zitezwe.
Nyuma yo kwifatanya n’abaturage mu murima, Umuyobozi w’Intara n’itsinda bari kumwe bakomeje uruzinduko basura amazu ari kubakirwa imiryango yasenyewe n’ibiza mu rwego rwo kureba aho imirimo igeze no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Uru ruzinduko rwasojwe no gusura Ishuri ryisumbuye rya GS Shyira, aho Guverineri Ntibitura yaganiriye n’abanyeshuri, abasaba gukorana umurava, kwiga bagamije kuzaba abakozi b’indashyikirwa, no gukoresha neza amahirwe igihugu kibaha mu rwego rwo kwiyubakira ejo hazaza heza.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…
kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…
Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…
Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…
Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…
Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…