Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yasuye abaturage bo mu mirenge ya Rugera na Shyira.

Mu rwego rwo gukomeza kwegera abaturage no gukemura ibibazo byabo mu buryo buboneye, ku gicamunsi cyo kuwa 22 Kanama, 2025, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana Ntibitura Jean Bosco, ari kumwe n’abayobozi bakuru b’inzego z’umutekano zitandukanye, yagiriye uruzinduko mu mirenge ya Rugera na Shyira .

Iyi gahunda yitabiriwe n’abaturage benshi hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, aho bahawe umwanya wo kuganira n’ubuyobozi ku bibazo bibabangamiye, gutanga ibitekerezo ku iterambere ry’akarere, no gusaba ibisobanuro ku byo bakeneye kumenya.

Mu ijambo rye, Guverineri Ntibitura yibukije abaturage uruhare rwabo mu kubaka no kurinda igihugu, abasaba kuba maso no gufatanya n’inzego z’umutekano mu kubungabunga amahoro n’umutekano, nk’ibanze ry’iterambere rirambye. Abaturage bibukije ko umutekano ari inshingano za buri wese, atari iz’inzego z’umutekano gusa.

Yasabye kandi abaturage kwitabira ibikorwa bigamije iterambere ryabo n’iry’umuryango nyarwanda, anashimangira amahirwe ari mu bikorwa bya Leta mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza. Yibanze cyane ku kamaro k’uburezi nk’inzira yo kugera ku iterambere rirambye.

Igice kinini cy’ibiganiro cyibanze ku kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa ryo mu ngo, n’amakimbirane mu miryango. Guverineri Ntibitura yagarutse ku ngaruka mbi z’ibiyobyabwenge, asaba ubufatanye bwa buri wese mu gukumira ibyo bikorwa hifashishijwe uburinzi bushingiye ku bufatanye.

Abaturage bahawe umwanya wo kugaragaza ibibazo bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi birimo ibijyanye n’imihanda n’ubutaka. Guverineri yasubije bimwe mu bibazo byahise bitangwa, atanga, ndetse asaba inzego bireba gukurikirana ibitarabonewe umwanzuro ako kanya.


ICYUMWERU CY’UMUJYANAMA, UMWANYA WO KWEGERA ABATURAGE

Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…

Read more →

URUGENDO SHURI KU KWESA IMIHIGO MU KARERE KA NGOMA

Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…

Read more →

NYABIHU: HATERANIYE INTEKO RUSANGE YA 28 Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’URUBYIRUKO

Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…

Read more →

IKIRARO CYO MU KIRERE CYA SHYIRA, CYATEJE IMBERE IMIGENDERANIRE N’UBUHAHIRANE

Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…

Read more →

UBUKANGURAMBAGA KU GUKUMIRA NO KURWANYA IMIRIRE MIBI N’IGWINGIRA MU BANA BATO

Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…

Read more →

TRANSPARENCY INTERNATIONAL RWANDA MU NAMA KU IGENAMIGAMBI N’IMITANGIRE YA SERIVISI

Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…

Read more →

URUZINDUKA RWA MINISITIRI W’IBIKORWA BY’UBUTABAZI MU KARERE KA NYABIHU

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…

Read more →

KWIBUKA32: AKARERE KA NYABIHU KASHYINGUYE MU CYUBAHIRO IMIBIRI 6 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…

Read more →

ABASIRIKARE BIGA MU ISHURI RYA NYAKINAMA BASUYE IBIKORWA BYA BYAKOZWE N'UMUSHINGA WA SEBEYA

Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…

Read more →
-->