Imurikabikorwa mu Karere ka Nyabihu

Ku wa 06-07/6/2018, mu Karere ka Nyabihu habereye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF Open day). Ni igikorwa ngarukamwaka giteganywa na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, ashyiraho JADF akagena inshingano n’imiterere byayo. Igikorwa cyatangiye saa tanu za mu gitondo ku wa 06/6/2018, gifungurwa ku mugaragaro n’Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyabihu, Madamu MUSABIMANA Odette. Yibukije insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Gukorera hamwe, serivisi nziza, umusingi w’iterambere’. Uyu muyobozi yashishikarije abayobozi, abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage gukorera hamwe kuko ari byo bifasha kugera ku musaruro. Umuyobozi wa JADF na we yafashe umwanya asobanurira abari bitabiriye impamvu y’iki gikorwa n’akamaro gifitiye abaturage, ashimira abafatanyabikorwa bitabiriye aho yagaragaje ko bagizeuruhare rukomeyemu iterambere ry’Akarere binyuze mu mishinga itandukanye. Yakomeje asaba ko gahunda y’ibikorwa yajya yubahirizwa nk’uko iba yaragaragajwe mu igenamigambi abafatanyabikorwa baba baratanze. Nyuma y’ijambo ry’ikaze,habaye igikorwa cyo gusura stands aho buri mufatanyabikorwa yahawe umwanya wo kumurika ibyo yagezeho mu mwaka wa 2017-2018. Muri iyi gahunda hari hateganyijwe igikorwa cya Accountability day,cyabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere aho cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye: Abagize Inama Njyanama y’Akarere Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’ab’Utugari Abakuru b’Imidugudu Abahagarariye CNF, CNJ, NCPD.. Inzego z’umutekano Abahagarariye amadini Abahagarariye ibigo bya Leta n’iby’ibyigenga Amakoperative Uhagarariye PSF Inganda Abafatanyabikorwa bakorera mu Karere ka Nyabihu n’abandi Habaye nanone ikiganiro mbwirwaruhame ku kibazo cy’imirire mibi mu Karere no kugwingira, uko giteye ndetse n’impamvu zo kukirwanya. Iki kiganiro cyabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere. Iri murikabikorwa ryasojwe hashimirwa abaryitabiriye kandi basabwa gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa biteza imbere Akarere.

URUBYRUKO 20 BAHAWE IMPAMYABUMENYI Z’IMYUGA

Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…

Read more →

RUGERA: HUZUYE IKIRARO CYO MU KIRERE CYA METERO 95

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri ba EP Marangara n’abaturage b’Umurenge wa Rugera, cyane mu gihe cy’imvura, hubatswe ikiraro cya Marangara kireshya…

Read more →

ABASENATERI BASUZUMYE ITERAMBERE RY’UBWOROZI MU KARERE KA NYABIHU

Itsinda ry’Abasenateri riyobowe na Hon.Dr.NYINAWAMWIZA Laetitia ryakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere kuva tariki ya 22–23 Mutarama…

Read more →

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka Nyabihu

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana HABIMANA Dominique akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyabihu, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka…

Read more →

RAMBURA: HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMWARIMU, HAHEMBWA INDASHYIKIRWA

Uyu munsi kuwa 12 Ukuboza 2025, mu mirenge yose y’Akarere hijihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu, umwe mu minsi ikomeye igenera icyubahiro abarimu…

Read more →

VISI MEYA SIMPENZWE PASCAL YIFATANYIJE N’ABATURAGE MU GUSOZA IBIKORWA BY’UMUSHINGA HEALTH POVERTY ACTION

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Bwana  SIMPENZWE Pascal, uyu munsi yitabiriye ibirori byo gusoza ibikorwa…

Read more →

U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga wabereye mu Karere ka Nyabihu

None tariki ya 03 Ukuboza 2025, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, ibirori bikaba byabereye mu…

Read more →

Abayobozi b’Inzego Zitandukanye Bifatanyije n’Abaturage ba Bukinanyana mu Muganda wo Kwimakaza Isuku n’Isukura

Ku wa Gatandatu wa nyuma w’Ukwezi k’Ugushyingo 2025, Abadepite, ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano n’abaturage bo mu Kagari ka Bukinanyana,…

Read more →

Bigogwe: Hasorejwe Ukwezi Kwahariwe Umuryango,Imiryango 10 Isezerana byemewe m'amategeko

Mu murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Kijote hasojwe ku mugaragaro ibikorwa by’Ukwezi kwahariwe Umuryango, byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije…

Read more →
-->