INAMA IHUZA UBUYOBOZI BW’AKARERE N’ABAYOBORA IBIROMBE BYA KARIYERI

Ku wa gatatu , tariki ya 16 Nyakanga 2025, mu cyumba mberabyombi cy’Akarere  habereye inama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu n’abayobora ibirombe bya kariyeri, igamije gusobanurira abikorera (abayobora ibirombe bya kariyeri) uburyo bushya bwo gutanga amahoro ku bukode bw’ibirombe ndetse no kubasobanurira amategeko ajyanye no kurengera ibidukikije. Inama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Habanabakize Jean Claude.

Inama yibanze ku gusobanukirwa amabwiriza agenga kariyeri, aho abitabiriye inama bongeye kwibutswa amategeko n’ibihano bijyanye n’imicungire ya Mine na Kariyeri, basabwe kandi kujya batangira abakozi babo ubwisungane, gutanga Ejo Heza, kugira uruhare mu iterambere ry’aho bakorera, kwishyura ku gihe imisoro ndetse no kwirinda amakimbirane hagati yabo.

Abitabiriye inama basobanuriwe uburyo bushya abashoramari bazajya bishyuramo amafaranga yo gukodesha umutungo wa Leta, aho umugenzuzi w’imisoro n’amahoro mu Karere yagaragaje amafaranga yari ateganyijwe kwishyura mu birombe, ayishyuwe ndetse n’atarishyurwa mu birombe. Kuri iyi ngingo, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yasabye abitabiriye inama ko umuntu utarishyura imisoro y’umwaka 2024-2025,  ko bitarenze ku itariki ya 23/7/2025 yaba barangije kwishyura.

Basobanuriwe nanone uburyo bushya, aho hazajya hishyurwa amahoro agendanye n’uburyo umutu yakoze cyane ko byari byaragaragaye ko hari igihe umuntu atanga amafaranga kandi bikarangira adakoze, bityo ubu buryo bushya buzakemura iki kibazo kandi n’Akarere kagire impinduka ku mafaranga kinjiza.  


URUZINDUKA RWA MINISITIRI W’IBIKORWA BY’UBUTABAZI MU KARERE KA NYABIHU

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…

Read more →

KWIBUKA32: AKARERE KA NYABIHU KASHYINGUYE MU CYUBAHIRO IMIBIRI 6 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…

Read more →

ABASIRIKARE BIGA MU ISHURI RYA NYAKINAMA BASUYE IBIKORWA BYA BYAKOZWE N'UMUSHINGA WA SEBEYA

Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…

Read more →

INAMA YAGUYE Y’UMUTEKANO YATERANYE YIGA KU NGINGO ZITANDUKANYE

kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…

Read more →

RUBAYA: ISOKO RISHYA RY’IMBOGA N’IMBUTO RYITEZWEHO GUTEZA IMBERE UBUCURUZI

Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…

Read more →

Kintobo:Meya Mukandayisenga yakiriye Hon.Dusingizemungu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe

Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…

Read more →

BIGOGWE:IBUYE FATIZO RYASHYIZWE AHAGIYE KUBAKIRWA IMIRYANGO 30

Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…

Read more →

UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGOREGORE WIZIHIRIJWE MU MURENGE WA SHYIRA

Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…

Read more →

URUBYIRUKO 20 BAHAWE IMPAMYABUMENYI Z’IMYUGA

Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…

Read more →
-->