INAMA ITANGWAMO IBITEKEREZO KU IGENAMIGAMBI
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 14 Ugushyingo 2023, mu Midugudu yose igize Akarere ka Nyabihu, binyuze mu Nteko z’abaturage, mu rwego rwo kuzamura uruhare abaturage bagira mu bibakorerwa, habaye ibikorwa cyo kugaragariza abaturage ibyavuye mu mishanga y’ibitekerezo n’ibyifuzo batanze mu gutegura ingengo y’imari y’umwaka wa 2023-2024, ndetse no gukusanya ibitekerezo bishya bizifashishwa mu gutegura igenamigambi ry’umwaka wa 2024-2025.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Habanabakize Jean Claude yatangirije iki gikorwa mu Murenge wa Rugera, aho yayoboye kandi yifatanya n’abaturage b’Akagari ka Nyagahondo, Umudugudu wa Muhare, muri iki gikowa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu ushizwe imibereho y’abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yitabiriwe Inteko y’abaturage mu Murenge wa Rurembo, Akagari ka Murambi, aho yatangije iki gikorwa cy’igenamigambi rishingiye ku byifuzo by’abaturage.
Muri iki gikorwa abaturage bo mu Midugudu itandukanye nk’uko twabivuze haruguru baganirijwe ku ruhare rwabo mu igenamigambi, Imihigo, ingengo y’imari by’umwaka wa 2024-2025; abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo n’ibyifuzo basaba ko byazitabwaho mu igenamigambi, n’ingengo y’imari. Muri rusange, hatanzwe ibitekerezo bikubiye mu ngingo eshatu, ari zo: Ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza.
Abaturage bagaragarijwe ibimaze gukorwa hamwe n’ibigikomeje, basabwa kujya bagaragaza buri gihe uruhare rwabo kugira ngo ibikorwa byagezweho birambe.
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri ba EP Marangara n’abaturage b’Umurenge wa Rugera, cyane mu gihe cy’imvura, hubatswe ikiraro cya Marangara kireshya…
Itsinda ry’Abasenateri riyobowe na Hon.Dr.NYINAWAMWIZA Laetitia ryakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere kuva tariki ya 22–23 Mutarama…
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana HABIMANA Dominique akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyabihu, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka…
Uyu munsi kuwa 12 Ukuboza 2025, mu mirenge yose y’Akarere hijihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu, umwe mu minsi ikomeye igenera icyubahiro abarimu…
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Bwana SIMPENZWE Pascal, uyu munsi yitabiriye ibirori byo gusoza ibikorwa…
None tariki ya 03 Ukuboza 2025, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, ibirori bikaba byabereye mu…
Ku wa Gatandatu wa nyuma w’Ukwezi k’Ugushyingo 2025, Abadepite, ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano n’abaturage bo mu Kagari ka Bukinanyana,…
Mu murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Kijote hasojwe ku mugaragaro ibikorwa by’Ukwezi kwahariwe Umuryango, byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije…