INAMA NYUNGURANABITEKEREZO KU BUFATANYE NA SAIP
Inama nyunguranabitekerezo ku bufatanye bw’Akarere ka Nyabihu n’Umushinga SAIP (Sustainable Agriculture Intensification Project) yateranye kuri uyu wa gatatu, tariki ya 19 Gashyantare 2020. Iyi nama yari itumiwemo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Mulinga na Rambura, Abakozi bashinzwe imibereho myiza n’iterambere by`abaturage(SEDOs) baturuka mu Mirenge ya Mulinga na Rambura, abahagarariye amakoperative y’abahinzi, MINAGRI/ District Agriculture Inspector ukorera mu Karere ka Nyabihu.
Iyi nama nyunguranabitekerezo yari igamije kugaragariza abayitabiriye ibyo bamaze kugeraho mu kuzamura ubuhinzi bw’imboga, ibirayi, ibigori, ibishyimbo; kongerera ubushobozi inzego z’abahinzi, kuvugurura ubuhinzi no kugira imirire myiza. Abahinzi kandi bagobwa kongererwa ubushobozi muri gahunda yo kuhira imyaka no gukoresha amazi yo kuhira mu buryo bwiza, guhuza abahinzi n’amasoko no gufasha mu gutunganya umusaruro; gutubura ingemwe z’ibinyomoro, ingemwe z’avoka n’izindi.
Inama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Habanabakize Jean Claude ari kumwe n’Umuyobozi w’Umushinga SAIP, Madamu Batamuriza Dorothee.
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri ba EP Marangara n’abaturage b’Umurenge wa Rugera, cyane mu gihe cy’imvura, hubatswe ikiraro cya Marangara kireshya…
Itsinda ry’Abasenateri riyobowe na Hon.Dr.NYINAWAMWIZA Laetitia ryakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere kuva tariki ya 22–23 Mutarama…
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana HABIMANA Dominique akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyabihu, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka…
Uyu munsi kuwa 12 Ukuboza 2025, mu mirenge yose y’Akarere hijihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu, umwe mu minsi ikomeye igenera icyubahiro abarimu…
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Bwana SIMPENZWE Pascal, uyu munsi yitabiriye ibirori byo gusoza ibikorwa…
None tariki ya 03 Ukuboza 2025, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, ibirori bikaba byabereye mu…
Ku wa Gatandatu wa nyuma w’Ukwezi k’Ugushyingo 2025, Abadepite, ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano n’abaturage bo mu Kagari ka Bukinanyana,…
Mu murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Kijote hasojwe ku mugaragaro ibikorwa by’Ukwezi kwahariwe Umuryango, byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije…