INAMA RUSANGE Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’ABAGORE KU RWEGO RW’AKARERE.
Mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyabihu, kuri uyu wa kane, tariki ya 08/9/2022 habereye inama rusange y’Inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Akarere ka Nyabihu, ifite insanganyamatsiko igira iti’’Twubake umuryango ushoboye kandi utekanye’’. Iyi nama yitabiriwe n’abagize komite y’Inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Akarere ka Nyabihu, Komite nyobozi ya CNF ku rwego rw’Imirenge yose, abahuzabikorwa ba CNF ku rwego rw’Utugari.
Iyi nama yitabiriwe kandi n’abajyanama b’abagore mu Nama Njyanama y’Akarere, hari kandi Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette.
Umushyitsi mukuru yari Madamu BAGIRINKA Vestine ; Umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’ Igihugu y’abagore ku rwego rw’ Intara y’Uburengerazuba.
Muri iyi nteko rusange, abayitabiriye baganiriye ku ngingo zitandfukanye, harimo;
Raporo y’ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 2021-2022;
Gahunda y’ibikorwa bya CNF mu mwaka wa 2022-2023;
Imihigo ya Mutimawurugo mu mwaka wa 2022-2023;
Ikiganiro ku ruhare rwa Mutimawururgo mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye .
Habayeho igikorwa cyo gusinya Imihigo ya Mutimawurugo hagati y’umuhuzabikorwa wa CNF ku rwego rw’Akarere ka Nyabihu, Madamu Uwiragiye Marie Claire n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…