INAMA Y’IGIHEMBWE CYA KANE YA KOMITE ISHINZWE IMICUNGIRE Y’IMISHINGA.
Mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyabihu, kuri uyu wa mbere, tariki ya 09 Kamena 2025, habereye inama y’igihembwe cya kane cya Komite ishinzwe imicungire y’imishinga mu Karere(DPMC) ku mushinga wa Volcanoes Community Resilience Project(VCRP), mu mwaka wa 2024-2025, iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Habanabakize Jean Claude. Iyi nama kandi yitabiriwe n’abakozi ku rwego rw’Akarere, abakozi baturutse mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, abakozi b’umushinga VCRP.
Abitabiriye iyi nama barebeye hamwe ishusho y’aho umushinga ugeze ushyirwa mu bikorwa, yemeje ibyavuye mu igenamigambi ryavuye ku rwego rw’Umudugudu (VLUAPs) batch2, barebeye hamwe kandi ingengo y’imari Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi( Rwanda Water Resources Board (RWB) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo kamere(REMA) bageneye Akarere mu ngengo y’imari y’umwaka 2025-2026.
Muri rusange inama yasanze imirimo iri kugenda neza, Umuyobozi yashimiye abafatanyabikorwa babigiramo uruhare; mu gukora amaterasi ndinganire basanze ibikorwa bigeze kuri 56.25%(45/80), mu kubaka ibigega bifata amazi, hamaze kubakwa ibigega 30 kuri 60 biteganywa kubakwa. Mu kwemeza ibyavuye mu igenamigambi ryakozwe ku rwegorw’Umudugudu( VLUAPS) batch2, inama yemeje ibikorwa byose byavuye mu Midugudu 15 yo mu Mirenge ya Karago na Kintobo.
Ku bijyanye n’ingengo y’imari abafatanyabikorwa bohereje ku Karere, inama yasabye abakozi b’umushinga gufatanya n’ishami ry’igenamigambi mu Karere kureba ko amafaranga yabyo yimukanwa mu mwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2025-2026.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…
kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…
Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…
Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…
Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…
Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…