INAMA Y’INAMA NJYANAMA Y’AKARERE
Kuri uyu wa kane, tariki ya 15 Gashyantare 2024, mu cyumba cy’inama cya Guest house ya Mukamira, iherereye mu Murenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu, hateraniye inama isanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyabihu, iyobowe na Perezida wayo, Bwana Habanabakize Protais.
Iyi nama y’Inama Njyanama y’Akarere yatumiwemo abagize komite nyobozi y’Akarere, abahagarariye inzego z’umutekano, abayobozi b’amashami mu Karere, abakozi ku rwego rw’Akarere…
Inama yize ku ngingo zitandukanye harimo; gusoma no kwemeza inyandikomvugo y’inama isanzwe yateranye ku itariki ya 13 Ugushyingo 2023 n’iy’inama idasanzwe yateranye ku wa 29 Ukuboza 2023.
Abitabiriye inama basuzumye imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ivuguruye y’Akarere, mu mwaka wa 2023-2024, gusuzuma gahunda ivuguruye y’itangwa ry’amasoko ya Leta mu Karere, umwaka wa 2023-2024, gusesengura no kwemeza urutonde rw’abaturage bagomba kwimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange, raporo y’ibikorwa bya komite nyobozi y’Akarere mu gihe cy’amezi atandatu, raporo y’ibikorwa by’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere mu gihe cy’amezi atandatu.
Abagize Inama Njyanama y’Akarere bemeje inyandikomvugo z’inama zabaye, bemeje kandi imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ivuguruye na gahunda ivuguruye y’itangwa ry’amasoko mu mwaka wa 2023-2024.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…
kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…
Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…
Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…
Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…
Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…