INTEKO RUSANGE IDASANZWE YA JADF

Ku wa gatatu, tariki ya 14/3/2018, mu cyumba cy’inama cya Guest house ya Mukamira iherereye mu Murenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, habereye inama y’inteko rusange ya JADF idasanzwe. Inama yatumiwemo aba bakurikira: Abafatanyabikorwa bose bakorera mu Karere ka Nyabihu Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere Abagize Komite Nyobozi y’Akarere Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere Abayobozi b’amashami mu Karere Abagize komite y’impuzamatorero n’amadini Inama yabanjirijwe n’ikiganiro cyatanzwe n’umukozi w’umushinga Hortlnvest/SNV wagize uruhare kandi ugatera inkunga iyi nama. Uyu mukozi yagaragaje ibikorwa bateganya bijyanye no giteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto. Nyuma yo gusesengura uyu mushinga hatanzwe inama ndetse hafatwa gahunda yo kunonosora ibizakenerwa muri uyu mushinga. Ku bijanye n’imihigo y’Akarere, muri rusange inama y’inteko rusange ya JADF yabaye mu buryo bwo gusubiza ibyifuzo by’abafatanyabikorwa ku bijyanye no kugira uruhare n’ubufatanye mu kwesa imihigo y’Akarere y’umwaka wa 2017-2018. Muri rusange imihigo yasuzumwe umuhigo ku wundi harebwa cyane cyane imihigo ikiri inyuma, ibibazo yaba ifite ndetse no gushakira hamwe uko yazamuka. Abitabiriye inama basanze hari imihigo ikeneye gushyirwamo ingufu ikiri inyuma, abafatanyabikorwa bizeza abari bitabiriye inama ko bagiye gushyiramo imbaraga. Umuyobozi yasobanuye ko abafatanyabikorwa bakwiye kurushaho kunoza ibikorwa byabo bikaba byafasha neza kugera ku ntego, asaba ko bagaragaza neza mu buryo busobanutse ibyo bizafasha mu kwesa imihigo y’Akarere.

URUZINDUKA RWA MINISITIRI W’IBIKORWA BY’UBUTABAZI MU KARERE KA NYABIHU

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…

Read more →

KWIBUKA32: AKARERE KA NYABIHU KASHYINGUYE MU CYUBAHIRO IMIBIRI 6 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…

Read more →

ABASIRIKARE BIGA MU ISHURI RYA NYAKINAMA BASUYE IBIKORWA BYA BYAKOZWE N'UMUSHINGA WA SEBEYA

Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…

Read more →

INAMA YAGUYE Y’UMUTEKANO YATERANYE YIGA KU NGINGO ZITANDUKANYE

kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…

Read more →

RUBAYA: ISOKO RISHYA RY’IMBOGA N’IMBUTO RYITEZWEHO GUTEZA IMBERE UBUCURUZI

Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…

Read more →

Kintobo:Meya Mukandayisenga yakiriye Hon.Dusingizemungu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe

Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…

Read more →

BIGOGWE:IBUYE FATIZO RYASHYIZWE AHAGIYE KUBAKIRWA IMIRYANGO 30

Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…

Read more →

UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGOREGORE WIZIHIRIJWE MU MURENGE WA SHYIRA

Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…

Read more →

URUBYIRUKO 20 BAHAWE IMPAMYABUMENYI Z’IMYUGA

Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…

Read more →
-->