INTEKO RUSANGE YA JADF INKINGI/ Nyabihu
Inteko rusange ya JADF Inkingi/ Nyabihu yateraniye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyabihu, abayitabiriye baganira ku ngingo zitandukanye, ari zo : kurebera hamwe ibyagezweho mu mwaka w’ingengo y’imari 2021-2022, gusuzumira hamwe ibibazo bibangamiye abaturage (HIS) no kubishakira ibisubizo, kuvugurura Komite mpuzabikorwa ya JADF Inkingi/ Nyabihu.
Muri rusange, abitabiriye inteko bishimiye ibyagezweho ku bufatanye, hafatwa ingamba zo kurushaho kunoza ubufatanye hagamijwe iterambere rirambye.
Muri iyi nteko rusange hatowe Komite mpuzabikorwa nshya ya JADF Inkingi Nyabihu izayobora mu myaka ibiri iri imbere,
Umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyabihu, Bwana Ngororano Damien asoza inteko rusange yashimiye uburyo yateguwe n’icyerekezo gihawe JADF Inkingi Nyabihu, ndetse hashingiye ku ntumbero n’umurongo dukesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika cyane cyane mu gushakira umuti ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Uyu muyobozi kandi yakomoje ku bufatanye, agaragaza ko nta cyakorwa neza hatari ubumwe bw’abafatanyabikorwa, yasabye ubuyobozi bw’Akarere gushyira imbaraga mu kurwanya igwingira n’imirire mibi, bigacika burundu; yashimiye cyane intambwe yatewe aho Akarere ka Nyabihu karwanyije imirire mibi n’igwigira by’abana bato, aho kavuye kuri 59%, ubu kakaba kageze kuri 33%, akomeza asaba ko ariko hatagomba kubaho kwirara.
Yasabye ko ubufatanye bugomba kugaragara mu nzego zose ndetse no mu madini, ko ibikorwa byo guhugura abaturage bikwiye kwitabwaho, kuzamura imyumbvire y’abaturage, bigomba kwibandwaho kandi ko iyo hari ubufatanye, byose bishoboka.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…