KURASA KU NTEGO
Mu rwego rwo gukurikirana uko gahunda zigamije kurengera abatishoboye zibafasha kwivana mu bukene no kwishimira iby’abaturage bagezeho babikesha gahunda zo kurengera abatishoboye, kuri uyu wa gatatu, tariki ya 28 Kamena 2023, mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, habaye igikorwa cyo kurasa ku ntego, aho abagenerwabikorwa ba Social protection bagaragaje ibyo inkunga baterwa na Leta zimaze kubagezaho bivana mu bukene.
Iki gikorwa ku rwego rw’Akarere cyabereye mu Murenge wa Rambura, aho cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette ari kumwe n’intumwa ya LODA, Madamu Mukarwego Immmaculee, waje ahagarariye umuyobozi mukuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rambura, Kabarisa Salomon, Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza mu Karere, Mutwarangaho Simon, Umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyabihu, Nyirishema Athanase, hari kandi n’umukozi w’Umurenge ushinzwe imibereho myiza.
Igice cya mbere cy’iki gikorwa cyaranzwe no gusura abagenerwabikorwa mu ngo zabo harebwa ibyo bagezeho, iri tsinda ryasuye urugo mbonezamikurire rushamikiye kuri VUP( Home based ECD) rwo kwa Nteziyaremye Jean Baptiste, ruhereye mu Kagari ka Kibisabo, bakomeje igikorwa basura undi mugenerwabikorwa wa Social protection witeje imbere abikesheje inguzanyo yahawe binyuze muri VUP/Financial service. Iki gikorwa cyasorejwe ku biro by’Umurenge wa Rambura, ahateraniye imbaga y’abaturage bitabiriye igikorwa cy’uyu munsi.
Uyu munsi waranzwe n’ibyishimo byinshi byagaragajwe n’abagenerwabikorwa aho benshi bagiye batanga ubuhamya ku byo izi gahunda za social protection zabagejejeho, harimo; kugura amatungo, imirima, gukora ubucuruzi buciriritse, ubuhinzi..Bigatuma bikura mu bukene mu ngo zabo babikesha Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda.
Umuyobozi w’Akarere yahaye abaturage ubutumwa bubakangurira gukomeza gukora cyane bakagera kuri byinshi bityo bagaca ukubiri n’ubukene aho bazabigeraho baca ukubiri n’ingeso mbi nk’ubusinzi, amakimbirane mu ngo n’ibindi..Yashimiye kandi ikigo cya LODA gikomeje gufatanya n’Akarere mu kuzamura imibereho y’abaturage.
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri ba EP Marangara n’abaturage b’Umurenge wa Rugera, cyane mu gihe cy’imvura, hubatswe ikiraro cya Marangara kireshya…
Itsinda ry’Abasenateri riyobowe na Hon.Dr.NYINAWAMWIZA Laetitia ryakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere kuva tariki ya 22–23 Mutarama…
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana HABIMANA Dominique akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyabihu, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka…
Uyu munsi kuwa 12 Ukuboza 2025, mu mirenge yose y’Akarere hijihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu, umwe mu minsi ikomeye igenera icyubahiro abarimu…
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Bwana SIMPENZWE Pascal, uyu munsi yitabiriye ibirori byo gusoza ibikorwa…
None tariki ya 03 Ukuboza 2025, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, ibirori bikaba byabereye mu…
Ku wa Gatandatu wa nyuma w’Ukwezi k’Ugushyingo 2025, Abadepite, ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano n’abaturage bo mu Kagari ka Bukinanyana,…
Mu murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Kijote hasojwe ku mugaragaro ibikorwa by’Ukwezi kwahariwe Umuryango, byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije…