Minisitiri HABIMANA Dominique yifatanyije na Nyabihu mu Muganda usoza Ukwakira 2025

Ku wa 25 Ukwakira 2025, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu akaba n’Imboni ya Guverinoma mu Karere ka Nyabihu, Bwana HABIMANA Dominique, yifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere, Inzego z’Umutekano ndetse n’Abaturage b’Akagari ka Nyarutembe mu Murenge wa Rugera, mu muganda rusange usoza ukwezi.

Uyu muganda wari ugamije guteza imbere ibikorwa by’iterambere n’ibidukikije, aho hatewe ibiti 8,500 bivangwa n’imyaka ku buso bungana na hegitari 2. Ni igikorwa cyashimangiye gahunda y’igihugu yo kurengera ibidukikije no guteza imbere ubworozi n’ubuhinzi burambye, hagamijwe kongera umusaruro n’imibereho myiza y’abaturage.

Insanganyamatsiko y’iki gikorwa yagiraga iti: “Igiti cyanjye, umurage wanjye.”

Nyuma y’umuganda, Minisitiri HABIMANA Dominique yagiranye ikiganiro kirambuye n’abaturage, yibutsa akamaro ko kwitabira gahunda za Leta zose zibafasha mu buzima bwa buri munsi. Yagarutse ku ngingo z’ingenzi zirimo:

  • Gukomeza kwimakaza isuku mu ngo no mu midugudu
  • Gukaza ingamba zumutekano, cyane cyane mu kurwanya inzoga z’inkorano zishobora guhungabanya ubuzima n’umutekano
  • Indangamuntu y’ikoranabuhanga izahabwa abaturage mu rwego rwo kunoza serivisi no koroshya imikorere ya Leta.

Minisitiri yashimiye abaturage uburyo bitabira umuganda n’izindi gahunda z’igihugu, abasaba gukomereza aho no kuba ku isonga mu kubungabunga umutekano n’ibikorwa remezo byagezweho.

Abaturage nabo bashimiye Guverinoma uburyo ikomeje kubashyigikira mu iterambere ry’ubuzima bwabo n’imibereho myiza, biyemeza gukomeza gufatanya mu bikorwa byose bigamije guteza imbere Akarere ka Nyabihu n’igihugu muri rusange.


URUZINDUKA RWA MINISITIRI W’IBIKORWA BY’UBUTABAZI MU KARERE KA NYABIHU

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…

Read more →

KWIBUKA32: AKARERE KA NYABIHU KASHYINGUYE MU CYUBAHIRO IMIBIRI 6 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…

Read more →

ABASIRIKARE BIGA MU ISHURI RYA NYAKINAMA BASUYE IBIKORWA BYA BYAKOZWE N'UMUSHINGA WA SEBEYA

Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…

Read more →

INAMA YAGUYE Y’UMUTEKANO YATERANYE YIGA KU NGINGO ZITANDUKANYE

kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…

Read more →

RUBAYA: ISOKO RISHYA RY’IMBOGA N’IMBUTO RYITEZWEHO GUTEZA IMBERE UBUCURUZI

Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…

Read more →

Kintobo:Meya Mukandayisenga yakiriye Hon.Dusingizemungu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe

Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…

Read more →

BIGOGWE:IBUYE FATIZO RYASHYIZWE AHAGIYE KUBAKIRWA IMIRYANGO 30

Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…

Read more →

UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGOREGORE WIZIHIRIJWE MU MURENGE WA SHYIRA

Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…

Read more →

URUBYIRUKO 20 BAHAWE IMPAMYABUMENYI Z’IMYUGA

Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…

Read more →
-->