Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka Nyabihu
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana HABIMANA Dominique akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyabihu, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka Nyabihu rugamije kureba uko gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa no kwegera abaturage hagamijwe guteza imbere imibereho yabo.
Ku munsi wa mbere w’uruzinduko, Minisitiri HABIMANA Dominique, ari kumwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu, basuye ibikorwa bitandukanye by’iterambere biherereye mu gice cya Gishwati, birimo amaterasi, inzuri n’imihanda. Ibi bikorwa byasuwe hagamijwe kureba aho bigeze, uko bifasha mu kurengera ibidukikije no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu karere.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko yasuye ishami ritanga serivisi z’ubutaka, imyubakire n’ibikorwa remezo mu Karere ka Nyabihu, agamije kureba imikorere n’imitangire ya serivisi ku baturage. Yasabye abakozi b’iri shami kurushaho kwegera abaturage hagamijwe kwihutisha serivisi no kuzitangana ubunyangamugayo.
Nyuma y’aho, Minisitiri yakoranye inama n’Ubuyobozi bw’Akarere, abayobozi b’amashami n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, aho yagaragarijwe aho Akarere kageze mu iterambere, imbogamizi zihari n’ingamba zashyizweho zo gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Ku gicamunsi, ari kumwe n’Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba n’ubw'Akarere, bifatanyije n’abaturage b’Imirenge ya Jomba, Mulinga, Rambura na Rurembo mu Nteko z’Abaturage bafatanya kumva ibyifuzo n’ibibazo bitandukanye mukubikemura.Yasabye abitabiriye inama kugira uruhare rugaragara mu gutuma bahabwa serivisi nziza, bagaragaza abayitanga nabi, kurushaho kugira n’isuku,imibanire myiza hirindwa amakimbirane, guharanira ibikorwa byo kwiteza imbere no kurinda ibyagezweho. Minisitiri yanibukije akamaro ko kwitegura Irangamuntu Koranabuhanga, hibandwa ku gukosora imyirondoro kugira ngo serivisi zitangwe neza kandi ku gihe.
Uru ruzinduko rwashimangiye imikoranire myiza hagati y’ubuyobozi n’abaturage, ndetse runagaragaza umuhate wa Leta mu gukomeza kwegera abaturage no kwihutisha iterambere rirambye.
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri ba EP Marangara n’abaturage b’Umurenge wa Rugera, cyane mu gihe cy’imvura, hubatswe ikiraro cya Marangara kireshya…
Itsinda ry’Abasenateri riyobowe na Hon.Dr.NYINAWAMWIZA Laetitia ryakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere kuva tariki ya 22–23 Mutarama…
Uyu munsi kuwa 12 Ukuboza 2025, mu mirenge yose y’Akarere hijihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu, umwe mu minsi ikomeye igenera icyubahiro abarimu…
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Bwana SIMPENZWE Pascal, uyu munsi yitabiriye ibirori byo gusoza ibikorwa…
None tariki ya 03 Ukuboza 2025, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, ibirori bikaba byabereye mu…
Ku wa Gatandatu wa nyuma w’Ukwezi k’Ugushyingo 2025, Abadepite, ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano n’abaturage bo mu Kagari ka Bukinanyana,…
Mu murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Kijote hasojwe ku mugaragaro ibikorwa by’Ukwezi kwahariwe Umuryango, byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije…
Kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2025, Akarere ka Nyabihu katangije ku mugaragaro icyumweru cy’ubukangurambaga ku mirire iboneye no kurwanya igwingira…