U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga wabereye mu Karere ka Nyabihu
None tariki ya 03 Ukuboza 2025, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, ibirori bikaba byabereye mu Karere ka Nyabihu bitangwa mu nsanganyamatsiko igira iti: “Dushyigikire Umuryango udaheza abantu bafite ubumuga duteze imbere imibereho myiza.” Ukaba witabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo:Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abantu bafite Ubumuga ,Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yarihagarariwe na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba,Imiryango yita ku bafite ubumuga, imiryango y’abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage bo mu Karere ka Nyabihu.
Uyu munsi waranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije kwimakaza ihame ryo kudasiga umuntu n’umwe inyuma, birimo gutanga inyunganirangingo, insimburangingo, ndetse n’ibihembo bitandukanye byahabwaga abafite ubumuga mu rwego rwo kubashyigikira no kubafasha kunoza imibereho yabo ya buri munsi.
Mu rwego rwo gushimangira ubwitabire n’ubusabane, abafite ubumuga bakinnye umukino wa BOCCIA hamwe n’abashyitsi, berekana ko siporo ari inzira y’ubumwe n’ubuzima bwiza. Hanatambukijwe imyiyereko y’indirimbo n’imbyino gakondo, ndetse haboneka n’ikinamico yagarukaga ku ruhare rw’ababyeyi mu kubungabunga no guteza imbere umuryango uha agaciro abantu bafite ubumuga, byerekana ko buri wese afite uruhare mu kubaka sosiyete idahutaza cyangwa ngo iheze.
Umushyitsi mukuru wari witabiriye ibi birori ni Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana NTIBITURA Jean Bosco, uhagarariye Intara y’Iburengerazuba . Mu ijambo rye, yagarutse ku ruhare rw’inzego zose mu guteza imbere imibereho myiza y’abafite ubumuga, anizeza ubufatanye buhoraho mu kubashyigikira mu bikorwa byose bibafasha kwiteza imbere no kugira uruhare mu mibereho y’igihugu.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…
kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…
Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…
Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…
Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…
Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…