Ubukangurambaga bugamije gukumira igwingira ry’abana bato
Ubukangurambaga bugamije gukumira igwingira, imirire mibi ndetse no kugira uruhare mu guteza imbere gahunda zikomatanyije zijyanye na gahunda mbonezamirire y’abana bato. Iki gikorwa cyatangijwe kuri uyu wa gatatu, tariki ya 19/12/2018, mu Karere ka Nyabihu, kikaba cyabanjirijwe n’inama y’abafatanyabikorwa, hakurikiraho kungurana ibitekerezo n’abaturage ku igwingira, imirire mibi ndetse no kugira uruhare rugaragara muri gahunda yo kurandura iki kibazo cy’igwigira ry’abana bato, hakurikiraho nanone igikorwa cyo gupima abana hagamijwe kureba uko ubuzima bwa bo buhagaze, hatangwa n’inama kuri gahunda yo kuboneza urubyaro ku babyeyi babyifuza no kubasobanurira akamaro kabyo, nyuma abana bagaburiwe indyo yuzuye , bahabwa amata. Abafatanyabikorwa bamurikiye abayobozi n’abaturage ibikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Muri iki gikorwa hafatiwemo imyanzuro itandukanye; Ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije n’abafatanyabikorwa bemeje ko bagomba kubarura imibare y’abana batarageza ku myaka ibiri, abagore batwite ndetse n’abonsa bakajya bitabwaho hakiri kare kuko byagaragaye ko iyo umwana yarangije kugwingira kumwitaho bigorana gushoboka. Inama kandi yemeje ko amabwiriza ajyanye no kwemeza urutonde rw’abana bahabwa Shisha kibondo yavugururwa ku buryo umwana azajya yemerezwa ku kigo nderabuzima kuko byagaragaye ko uburyo bwari busanzwe bwatindaga bityo abana bamwe bagacikanwa, Ubukangurambaga bugamije kwita ku buzima bw’umwana bugomba gukomeza ku buryo ababyeyi, umugabo n’umugore bakumva ko ari bo bafite inshingano z’ibanze mbere y’abandi mu kwita ku mwana` Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yari Dr. Anitha ASIIMWE, Umuhuzabikorwa wa Gahunda mbonezamikurire y’abana bato, ku ruhande rw’Akarere hari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Bwana SIMPENZWE Pascal, abakozi b’Akarere n’abafatanyabikorwa b’Akarere.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…