Ubukangurambaga bugamije kurandura kugwingira kw’abana bato.

Mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Bigogwe, kuri uyu wa kane tariki ya 17/5/2018 hatangijwe ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije kurandura burundu kugwingira kw’abana bato (Stunting prevention and reduction). Uyu muhango watangijwe na Minisitiri w’Intebe, Nyakubahwa NGIRENTE Edouard. Uyu muhango witabiriwe kandi n’abashyitsi n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’Igihugu, abayobozi muri za Minisiteri zitandukanye, abahagarariye abafatanyabikorwa ba Guverinoma y’u Rwanda mu iterambere. Iyi gahunda yo kurwanya kugwingira kw’abana bato yatangijwe mu Turere 13 tw’Igihugu dufite umubare munini w’abana bagwingiye. Kuri gahunda y’uyu munsi, aba bayobozi bateye imboga mu karima k’igikoni kubakiwe uwitwa Mahoro Jeannette, utuye mu Mudugudu wa Bikingi, Akagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe, hafi ya ECD. Nyuma yo gusura akarima k’igikoni, hasuwe ECD iherereye mu Murenge wa Bigogwe. Hakozwe kandi igikorwa cyo gusura ihema ryatangirwagamo serivisi zijyanye n’ubuzima bw’umwana harimo izigaragaza uko ubuzima bw’umubyeyi utwite n’ubw’umwana bukurikiranwa mu minsi igihumbi, n’izindi. Abakinnyi b’Urunana nabo berekanye umukino ugaragaza impamvu zibangamiye imibereho myiza y’umuryango bigatera igwingira ry’abana. Nk’uko byavuzwe haruguru, umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Intebe, Nyakubahwa NGIRENTE Edouard. Uyu muhango witabiriwe kandi n’abandi bayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z’Igihugu, harimo: Minisitiri w’Iterarambere ry’Umuryango, Umuyobozi uhagarariye Banki y’isi mu Rwanda, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba N’abandi.

ICYUMWERU CY’UMUJYANAMA, UMWANYA WO KWEGERA ABATURAGE

Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…

Read more →

URUGENDO SHURI KU KWESA IMIHIGO MU KARERE KA NGOMA

Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…

Read more →

NYABIHU: HATERANIYE INTEKO RUSANGE YA 28 Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’URUBYIRUKO

Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…

Read more →

IKIRARO CYO MU KIRERE CYA SHYIRA, CYATEJE IMBERE IMIGENDERANIRE N’UBUHAHIRANE

Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…

Read more →

UBUKANGURAMBAGA KU GUKUMIRA NO KURWANYA IMIRIRE MIBI N’IGWINGIRA MU BANA BATO

Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…

Read more →

TRANSPARENCY INTERNATIONAL RWANDA MU NAMA KU IGENAMIGAMBI N’IMITANGIRE YA SERIVISI

Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…

Read more →

URUZINDUKA RWA MINISITIRI W’IBIKORWA BY’UBUTABAZI MU KARERE KA NYABIHU

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…

Read more →

KWIBUKA32: AKARERE KA NYABIHU KASHYINGUYE MU CYUBAHIRO IMIBIRI 6 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…

Read more →

ABASIRIKARE BIGA MU ISHURI RYA NYAKINAMA BASUYE IBIKORWA BYA BYAKOZWE N'UMUSHINGA WA SEBEYA

Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…

Read more →
-->