Ubukangurambaga bwiswe “SOBANUKIRWA RFI 2025”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal,hamwe n’abagize Inama Njyanama y’Akarere, kuri uyu wa 29 Nzeri 2029,bitabiriye ubukangurambaga bwabereye mu Kigo cy’urubyiruko mu Karere ka Nyabihu buzwi nka “SOBANUKIRWA RFI 2025”,bugamije gusobanurira abaturage serivisi zitangwa n’Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bya gihanga(RFI:Rwanda Forensic Institute) bikoreshwa mu butabera.

Muri serivisi zisobanurirwa abaturage harimo: gupima uturemangingo ndangamaraso (ADN), gupima uburozi, alukoro mu maraso, ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire, gusuzuma ibimenyetso by’ikoranabuhanga, inkomere n’imibiri y’abitabye Imana, ibyahumanijwe na mikorobe ndetse no gupima ibimenyetso by’imbunda n’amasasu.

Ubu bukangurambaga bwasize abayobozi b’inzego z’ibanze bongerewe ubumenyi ku serivisi za RFI mu gutanga ubutabera bunoze, banaboneraho umwanya wo gusobanuza uburyo izi serivisi zimakaza imibanire myiza mu muryango nyarwanda.

Iki gikorwa cyanitabiriwe n’uhagarariye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, Dr. Innocent Nkurunziza, wasobanuye uko serivisi z’iki kigo zikomeza gutanga umusanzu ukomeye mu kurwanya ibyaha no guteza imbere ubutabera bushingiye ku bimenyetso.

Mu ijambo rye, Bwana SIMPENZE yashimye ubuyobozi bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bwashyize imbere umuturage, anagaragaza ko gushyiraho iki kigo ari intambwe ikomeye mu gufasha abanyarwanda kubona ubutabera bwihuse kandi bushingiye ku bimenyetso bya gihanga.


URUZINDUKA RWA MINISITIRI W’IBIKORWA BY’UBUTABAZI MU KARERE KA NYABIHU

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…

Read more →

KWIBUKA32: AKARERE KA NYABIHU KASHYINGUYE MU CYUBAHIRO IMIBIRI 6 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…

Read more →

ABASIRIKARE BIGA MU ISHURI RYA NYAKINAMA BASUYE IBIKORWA BYA BYAKOZWE N'UMUSHINGA WA SEBEYA

Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…

Read more →

INAMA YAGUYE Y’UMUTEKANO YATERANYE YIGA KU NGINGO ZITANDUKANYE

kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…

Read more →

RUBAYA: ISOKO RISHYA RY’IMBOGA N’IMBUTO RYITEZWEHO GUTEZA IMBERE UBUCURUZI

Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…

Read more →

Kintobo:Meya Mukandayisenga yakiriye Hon.Dusingizemungu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe

Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…

Read more →

BIGOGWE:IBUYE FATIZO RYASHYIZWE AHAGIYE KUBAKIRWA IMIRYANGO 30

Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…

Read more →

UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGOREGORE WIZIHIRIJWE MU MURENGE WA SHYIRA

Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…

Read more →

URUBYIRUKO 20 BAHAWE IMPAMYABUMENYI Z’IMYUGA

Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…

Read more →
-->