UBUKANGURAMBAGA KU CYUMWERU CYAHARIWE KONSA
Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 08 Kanama 2024, mu Mudugudu wa Kaminuza, Akagari ka Gihorwe, Umurenge wa Kabatwa, Akrere ka Nyabihu, hatangirijwe ku rwego rw’Igihugu ubukangurambaga ku cyumweru cyahariwe konsa, cyahawe insanganyamatisko igira iti’’ Umwana wonse neza, ishema ryacu’’
Muri ubu bukangurambaga umushyitsi mukuru yari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Hon. Dushiminana Lambert wari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo; Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’umwana( NCDA), Madamu Ingabire Assoumpta, abagize Inama y’umutekano itaguye y’Intara y’Iburengerazuba, Inama y’umutekano itaguye y’Akarere ka Nyabihu n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye; bose bahawe ikaze n’Umuyobozi w’Akarere, Madamu Mukandayisenga Antoinette.
Muri iki gikorwa hatanzwe ubutumwa butandukanye bwose buganisha ku nsanganyamatsiko yacyo no kugabururira abana indyo yuzuye barindwa igwingira. Iki gikorwa kandi cyaranzwe no kugaburira abana indyo yuzuye, gusura ECD ya Basumba iherereye mu Kagari ka Basumba, mu Murenge wa Bigogwe yubatswe ku bufatanye na Reach the Children Rwanda. Icyari kigamijwe ni ukureba services zitangirwa muri uru rugo mbonezamikurire.
Muri uru rugo mbonezamikurire hasuwe: Serivisi zitangwa muri ECD zirimo; imirire myiza, isuku n’isukura, ahororerwa inkoko zizajya zitanga amagi yo kugaburira abana, aho abana baruhukira ( Sleeping room) n’inyubako za ECD Basumba muri rusange.
Mu butumwa yageneye abitabiriye, Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, yongeye kwibutsa abitabiriye ubu bukangurambaga ko umwana wonse neza agira ubumenyi, ubwenge, imitekerereze n’imikorere byubaka umuryango n’Igihugu, bigatera ishema, bityo buri wese agomba guharanira ko konsa bikorwa neza kandi uko bikwiye.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…